Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bumwe mu Busobanuro bw'Amabara

Kuva kera amabara yagiye agira ibisobanuro bitandukanye bijyanye n’imico y’abantu. Nk’urugero usanga umugeni yambara agatimba k’umweru mu gihe cyo gushyingirwa aho kwambara irindi bara cyangwa se hakambarwa umutuku kuri st valentin.

Abahanga bavuga ko amabara afite ubushobozi bukomeye ku mubiri wacu cyane cyane kuri roho zacu ku buryo ashobora no gukiza indwara zimwe na zimwe akenshi akaba ari naho bahera bakora amabendera atandukanye bijyanye n’ibisobanuro baba bifuza kuyabonamo.

Bimwe mu bisobanuro by’amabara :

Umukara : Ubundi ufatwa nk’ibura ry’andi mabara.Ukagereranywa n’ijoro,icuraburindi cyangwa i kuzimu. Ushushanya kandi urupfu, icyunamo cyangwa se agahinda. Ubundi rikoreshwa mu bihe bw’agahinda.

Umweru :Utandukanye n’umukara kuko mu buhanga bwa chromatologie ni ikusaniro ry’andi mabara yose. Umweru ugereranywa n’amanywa, umucyo cyangwa se ubusugi. Iri bara rikoreshwa mu bihe byiza nko mu makwe.

Umutuku :Iri bara rishushanya umuriro, amaraso cyangwa umutima. Rikaba rishushanya amarangamutima akomeye cyane(sentiments violents/violent emotions) ; urukundo rukabije(passion) cyangwa se na none uburakari bukabije (colere).Nk’iyo uhaye umuntu indabo zitukura bisobanuye urukundo rwinshi umufitiye.Ni nayo mpamvu rikoreshwa cyane kuri st valentin.

Orange : Ni uruvange rw’umutuku n’umuhondo.Iri bara rishushanya imbuto y’itunda cyangwa se izuba rirenga. Rikaba risobanura ibikorwa byiza, umunezero wo kubaho cyangwa iremwa.

Umuhondo : Rishushanya izuba, urumuri, zahabu ndetse ubukire(luxe) rikaba ari ikimenyetso cy’ubuhanga,ukutajegajega(equilibre) ndetse n’ubukire. Gusa umuhondo ucyeye ushobora gusobanura ubukungu cyangwa ubwiza bwa roho mu gihe umuhondo wijimye usobanura umunyabyaha cyangwa ugufuha.

Icyatsi : ni uruvange rw’ubururu n’umuhondo rigashushanya ibimera, igihe cy’imvura, amazi ndetse n’ubuhehere. Rikaba rishushanya ubushyashya n’uburumbuke.

Ubururu : rishushanya ikirere, umwuka, ukwemera ,ibitekerezo bihimbano (imagination), inzozi cyangwa se indi si.

Iroze : ni uruvange rw’umweru n’umutuku.Nkuko twabibonye haruguru umutuku ushushanya urukundo ruhebuje n’umweru urwoheresha ;iroze rero ni ibara rishushanya urukundo rworohereje (amour tendre).

Ibara runaka rishobora kukubera uburyo bwo kuvuga cyangwa kugaragaza icyo wiyumvamo utarinze uvuga cyane cyane iyo ukibona nawe asobanukiwe.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego