Bang Media

Reba Video

Shakisha

Byose ku Guheheta?

urukundo

Ijambo umuhehesi mu Kinyarwanda riva ku nshinga guheheta, itandukanye no gusambana n’ubwo hari benshi bitiranya ubuhehesi n’ubusambanyi.

Kwifuza uwo mudahuje igitsina, kugira irari n’iruba byo kubonana nawe birasanzwe muri Kamere muntu, kandi ku mpande zombi (abagore n’abagabo). Nta n’ikosa ririmo na mba ku babifitiye uburenganzira, by’umwihariko abashakanye.

Bitangira kwitwa guheheta iyo iryo rari n’iruba rirenze imbibi ryemerewe, nyir’ukurigira akagira ibikorwa, imvugo, imitekerereze, imikorere, imivugire, inyifato n’imyitwarire bireshya uwo yararikiye, biti hi se bikamwireherezaho.

Ubuhehesi bukorwa mu zihe nzira ?

Mu bikorwa :

Hari ibyo umuntu akora kenshi bidafite n’impamvu-muzi yabyo, ariko ubikorerwa agasa n’utegurwa kugira ngo ubwo azasabwa kwirekura cyangwa kwishyura (n’ubwo iri jambo riterurwa), atazarushya imigeri. Muri ibi bikorwa habamo gutanga impano z’urudaca zishobora kuba ibintu bifatika cyangwa se ubufasha nyoroshyanzira (services).

Mu mvugo :

Hari amagambo akoreshwa, arimo gushimagiza, gutaka, kubyinirira, n’ibindi bifitanye isano, kandi akenshi ugasanga imvugo ikoreshwa mu buhehesi iba yuzuye gushyenga, gushyoma, tutibagiwe ko hari n’abarenga bakanashyomoka...

Mu iheheta abahehesi b’impande zombi (abagore n’abagabo) bahindura ijwi, amasaku nyejuru yose agirwa nyesi (Les accents aigus deviennent graves), hari abavuga ukagira ngo barasinziriye cyangwa se biyoroshe mu gihe cy’imbeho ikaze, kandi ari muryege.

Ibiganiro nkururabuhehesi na nshyigikirabuhehesi bikunze gukorwa ahanini mu masaha akuze y’ijoro, ariko abasa n’ababigize umwuga kuri bo nta joro, nta manywa.

Inyifato :

Inyifato y’ubuhehesi irangwa n’icyo bamwe bita “kwirya” mu ngendo cyangwa mu migirire kugira ngo habeho gukurura amaso y’abo ukeneyeho guhehetwa cyangwa guheheta. Hari indoro ishotora (Exciting Look), hari n’inseko idasohoka, ihera muri nyirayo, hari ikiniga-shusho, hari n’impumeko mpezayo.

Hari n’ugusuhuza, agakora ibishoboka ngo agukwize ubushagarira. Kabone n’iyo waba umuhaye urwara rw’urutoki, umuhehesi nyawe amenya uko abyigenzereza.

Haheheta nde, hahehetwa nde ?

Hanze y’uwo mwashakanye cyangwa uwo mufitanye umubano n’umushyikirano ubashyira igorora rishyira mu mbere, ku bandi barenzaho ibikorwa bijyanye no kubireherezaho bifatwa nk’ubuhehesi.

Yitwa “umuhehesi” uwo wese utera undi ibyiyumvo byo kumva ko amukeneye, bakeneranye, ahanini biganisha ku mibonano mpuzabitsina, cyangwa se ukundi kwishimisha no gushimishwa guturutse kuwo mudahuje igitsina, kabone n’iyo nta mibonano nyirizina yaba ikenewe.

Afatwa nk’umuhehetwe (Ijambo ridasanzwe mu Kinyarwanda ariko ubu rihise ryinjiramo), uwo wese ukorerwaho cyangwa ubwirwa ibituma gashyiga imushyigura ikamushyitsa kure iyo, mu yindi si atagannye, kabone n’iyo yaba yagizemo uruhare, cyangwa ari nta narwo. Iyo si ishobora kuba nyakuri, ntekerezo, cyangwa nganarugamba.

N’ubwo mu mvugo za benshi bagaragaza ko haheheta abagabo hagahehetwa abagore, mu by’ukuri impande zombi ziraheheta, kandi zigahehetwa. Nta bushakashatsi buriho cyangwa se bwakozwe ngo bugaragaze abarusha abandi guheheta muri izi ngero zombi (ufite uko ubizi wabitangamo igitekerezo hasi ahabigenewe).

Uheheta aba agamije iki ?

- Hari ubuhehesi buba bugamije ubusambanyi. Si bose ariko baheheta bagamije gusambana, n’ubwo ubuhehesi kenshi ariho buganisha.

- Hari abatari bake baheheta bakanyurwa no kubona bafatishije, ariko bagacumbikiriza urugendo aho, kuko kunyurwa kwabo kuba kugeze iyo bajyaga.

- Hari n’abateye batyo muri kamere karemano kabo, kabone n’ubwo nta kindi yaba agendereye.

- Hari n’ubuhehesi bujyana n’ibihe, impamvu n’imyaka y’ubukuru. Niho uzasanga hari abavuga ngo “Abasaza bose ni abahehesi”. Siko biri, ahubwo imigenzereze yabo haba ubwo igaragaza bimwe mu bimenyetso by’ubuhehesi, ariko si bose baba bari muri iyo nzira.

- Hari n’abagaragara nk’abahehesi nyamara babitewe no guhungabana/guhahamuka bahuye nako, ukwitabwaho n’ubwizihirwe (affection) babuze bo bakabugaragariza abandi cyangwa se bakifuza bikomeye kubugaragarizwa no kubugirirwa, bikabatera (batanabigambiriye) kwitwara nk’abahehesi, cyangwa se abahehetwe.

Uzabwirwa n’iki umuhehesi wa cyane ?

Itondere abahora bavuga ko kanaka cyangwa nyiranaka abirukaho, kandi bugacya bahinduye amazina y’ababagendaho cyangwa se y’ababoga runono. Wa muntu uhoza mu kanwa ko ahehetwa, kenshi niwe uba uheheta, ariko agatanguranwa mu mvugo, ngo kera kabaye atazivamo nk’inopfu, n’ubwo ku bazi kwitegereza baba bamaze kumutera imboni.

Nk’uko ijambo amatiku rihora mu kanwa k’abagira menshi kurenza abandi, ni nako ijambo ubuhehesi ribana na ben’ubuhehesi, naho abadatuye iyi si ntibakunda no kwibuka ko ribaho.

Abahehesi ba cyane barangwa no kwiyumvamo no kugaragaza mu mvugo cyangwa mu migenzereze ko bishimiwe cyane, bakunzwe cyane kandi ko ari ingenzi kuri bose /benshi, ku buryo aho batabonetse haba icyuho.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego