Bang Media

Reba Video

Shakisha

Chorale Asaph Rubavu, amavu n'amavuko

Korali Asaph Rubavu yavutse tariki ya 15/02/2004 mu itangira ryayo ikaba yaratangijwe n'abantu 4 gusa, ariko ubu ikaba imaze gutera imbere bigaragara kuko igizwe n'abagera ku ijana !

Yatangiriye rimwe na Zion Temple itorero rya Gisenyi intego yayo ikaba yari ukuramya no guhimbaza Imana ikanayobora abantu muri uwo mwuka mumateraniro yo kurusengero rwabo. Uru rusengero rwa Zion Temple Rubavu ni rumwe muzikomeye mu ntara y’u Burengerazuba ahahoze hitwa Gisenyi doreko ubu rufite abakristo barenga 3000 rukaba ruyoborwa na Pasiteri Gakunde Musoni Felix nawe akaba umwe mubaririmbyi ba Asaph Rubavu.

Kugeza ubu Asaph Rubavu bimwe mubikorwa imaze gukora harimo gufunguza andi mashami ahantu hatandukanye Asaph Rusizi, Asaph Karongi, Asaph Nyamwumba, Asaph Mahoko, Asaph Gahondo na Asaph Kigarama. Bitabiriye Africa haguruka buri mwaka yabaye i Kigali kuri Zion Temple nkuru Gatenga, bayoboye kuririmba mubiterane bikomeye nkicya Roger West umwongereza uba Nairobi, icya Dan Morey uba amerika. Kugeza ubu kandi bafite album ebyiri, iya mbere « Mubikari by’Uwiteka » ikaba iriho indirimbo 11yakorewe muri Narrow Road na Pst P, ikaba iri ku isoko, nindi bazamurika ku cyumweru ni mugoroba tariki ya 5/06/2011 ku Gisenyi – Rubavu kurusengero rwabo Zion Temple Rubavu, gutangira a saa cyanda z’amanwa bakazifatanya na Kavutse Olivier na Beauty for Ashes.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi mukuru wabo Jimmy Elisee Nshimiyimana, yatubwiyeko imyiteguro igenda neza kuruhande rwabo, yaba cote technique yewe n’uburyo bwo mu mwuka ngo cyane ko iki kizaba ari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza atari kuririmba gusa no kubyina. Yakomeje kandi atubwirako kwinjira ari ubuntu, ngo nyuma ya Rubavu hatahiwe kugaragaza iyi album Kigali, Huye na Nyamagabe. Muri kino gitaramo no nibwo bazashyira album yabo ya 2 « Aho navuye ni habi » izaba iri iriho indirimbo 12 ikaba yarakorewe i Rubavu / Gisenyi muri Hope Record na Producer Ndagijimana Peter, ikazahita ijya ku isoko icuruzwe, aho imwe izaba igura 5000Frw. Mu gusoza ngo icyo yabwira abantu ngo bizaba ari ukuramya kudasanzwe aho bizeye ukubaho kw’Imana kudasanzwe, nyuma ngo y’amezi 2 bazakora amashusho y’indirimbo zakunzwe kuri izo album 2. Reka tubifurize imyiteguro mwiza doreko bizwiko kuririmba n’ubuhanzi muriyo ntara biri ku rwego rwiza bigaragarira mubitaramo bihakorerwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego