Bang Media

Reba Video

Shakisha

Chris Brown mu rukiko ashinjwa kwiba telefone !

Umuhanzi wo mu njyana ya RnB/Rap na Pop Chris Brown ubu arakurikiranwa n’urukiko aho arigushinjwa kwiba telefoni umugore.

Nyuma yo guhura n’urubanza rutamworoheye na gato aho yashinjwaga kugirira urugomo Rihanna, ubu akuriranyweho ubujura bwa telefoni ngendanwa. Brown ajya kujyana iyi telefoni, yari asohotse mu kabyiniro,abona umugore witwa Shannae Spann ari kumufotora akoresheje iyo telefone, Chris Brown yahise amanura ikirahure cy'imodoka ye yo mu bwoko bwa Bentley, ahita ayimucapura yongera aho amagambo agira ati:" Bitch, You aint post it on no website" bivuze ngo:" Wa gikobwa we, nta website n'imwe uri buyashyireho". Umutegarugori yategereje ko CB asiba amafoto hanyuma akamusubiza telefone ye (iri mu bwoko bwa iPhone), araheba kuko undi yahise akandagira agisererateri y'imodoka n'umujinya mwinshi. Nyuma y'ibi, Spann yahise yerekeza ku biro bya polisi bimwegereye.

Gusa urukiko rwo muri Leta ya Frolida rukaba rwatangajeko rukiri mu iperereza kugirango barebe niba ari uko byagenze niba byakwitwa kwiba koko. Umuvugizi w’igipolisi cya Miami Deborah Doty yabitangarije Daily News dukesha iyi nkuru agira ati:" twakiriye ikirego kimushinja kwiba, ubu turi kugikurikirana"
N’ubwo umuvugizi we Mark Geragos arikuvugana n’urukiko rwa Florida, Chris Brezzy ku ruhande rwe yararahiye yemeza ko ntacyo azahisha amategeko ati kandi:" Nizeye ko ndengana".
Chris brown akaba akorewe impapuro zimushinja ubujura mugihe yari amaze iminsi agaragara arikumwe na Rihanna bameze neza kuko baherutse no gukorana indirimbo 2 nshya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego