Bang Media

Shakisha

CSD500, agakingirizo kagenewe kongerera imbaraga umugabo mu gihe cy'imibonano

Imwe mu ma laboratoire yo mu gihugu cy'u Bwongereza isanzwe ikora ibigendanye n'ibikoresho by'ubuvuzi izwi ku izina rya Futura Medicals ubu iratangaza ko iri gukora ubushakashatsi ku bwoko bw'udukingirizo dushya tuzaba dufite umwihariko wo kongerera abagabo imbaraga mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Ubundi ngo imbaraga z'umugabo mu gihe cyo gutera akabariro zikomoka ku buryo amaraso atembera mu miyoboro y'amaraso y'igitsina cye. Nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bw'iyi laboratoire, ngo utu dukingirizo tuzaba dukoranywe ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru, aho tuzaba turimo akuma gatoya cyane ka elekitronike ndetse n'amavuta adasanzwe azajya afasha igitsina cy'umugabo kugumana igihagararo mu gihe aba atangiye gucika intege.

Aka gakingirizo kiswe CSD500, naho ayo mavuta azajya asigwa ku mutwe w'igitsina azwi ku izina rya Zanifil

Kuri ubu haracyari gukorwa inonosora rihambaye kuri utu dukingirizo, hakaba hanategerejwe uruhushya rwa komisiyo y'ubumwe bw'uburayi ngo turiya dukingirizo dutangire gucuruzwa ku mugabane w'uburayi aho tuzaturuka dusakara mu bindi bihugu, nibiramuka bigenze neza nta gihindutse kuri gahunda, mu mpera z'uyu mwaka turaba turi ku isoko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment