Bang Media

Reba Video

Shakisha

DJ Adams yababajwe cyane n'abantu bamwise igishitani cyigize umuntu.

umunyamakuru Aboubakar Adams uzwi cyane ku izina rya Dj Adams aratangaza ko yatunguwe ndetse akababazwa cyane no kwitwa ishitani y’igize umuntu n’abantu yari amaze gukorera ibikomeye abafasha umwana wabo wari ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Ibi byabaye Ku wa kane tariki ya 22 Werurwe ahagana sa cyenda ubwo uyu musore yari kukazi kuri city radio, hakaza kuza umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 akavuga ko amushaka bafitanye gahunda, gusa Adams akibona uyu mwana wamuhamagaraga buri munota yibwiye ko afite ibibazo mu mutwe yigira inama yo kujya kwishinganisha kuri police kurirango bitaza kumuviramo ibibazo nkuko yabidutangarije dore ko ngo uyu mwari yamukurikira buri munsi.

Nyuma yo kwinshingana kuri Police station ya Muhima Adams ngo yakomeje gukurikirwa nuwo mukobwa umaze igihe kinini yaramusariye doreko ngo ababyeyi be bavuga ko ahora ahamagara Adams; bituma yigira inama yo gushaka uburyo yamenya iwabo niko guhamagara numero zose uwo mukobwa yamuhamagaza akaza kugwa kuya maman akamusaba ko baza gutwara umwana wabo .

Adams akomeza avuga ko aba babyeyi be bamugezeho ahagana nka saa tatu, mu magamboye ati:”papa we wenyine yahageze nka saa tatu n’igice hanyuma mukuru we na musaza we bahageze nka saa ine kuri Nakumat, papa we yansanze hafi ya BCK”.

Nyuma yuko papa w’uyu mwana aboneye umwana we ndetse Adams akanamufasha kumushyira mu modoka byabaye ngombwa ko Adams ndetse nuwo mubyeyi bajya kuri police kugira ibisobanuro batanga , Adams avuga ko nubwo yagiye kuri Police atigeze afungwa kuko yari yishinganisije kare mu magambo ye ati:” ntabwo nigeze ngera muri prison kubera ko nubundi jye nari natanze ikirego cy’uy’umukobwa nka saa cyenda na 15,hanyuma ibyo akaba ari ibintu byabaye nka saa tatu nigice, gusa nuko nafashije papa we kunushyira mu modoka kugirango amutahane nicyo banjyaniye gusobanura kuri Police”.

DJ Adams uvuga ko yari yarabonyeho uyu mukobwa rimwe, mbere ubwo yazaga kumureba uri radio avuga ko yaje gutungurwa nuko nyuma yo gufasha abo babyeyi kubona umwana wabo bamwihindutse: ati:” icyantunguye muri byose cya mbere nukuntu banyinginze kubafasha gufata umwana wabo bamara kumufata bagahindukira ngo haribyo naba narakoze bitari ibiganiro gusa byatumye andwara dore ko ngo aho bamuvuje hose byanze, bagasigara bamuvuza indwara yitwa Dj Adams kugeza aho abapfumu bababwiye ko mbarenzeho kureee.ngo ndi Ishitani yigize umuntu. gusa byaranyemeje koko ko ibya bapfu biribwa n’abapfumu”.
Ubwo twavugananaga na maman wuwo mukobwa ku murongo wa telephone yirinze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko umwana we ntakibazo afite.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego