Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ese Birashoboka ko Umwana Wawe Avamo Icyo Wifuza Ko Azaba cyo

Iki ni ikibazo umuntu wese yakwibaza ashingiye ku bintu byinshi bitandukanye. Dukunze kumva kenshi abantu bavuga ngo abana ba kanaka bazi ubwenge, baritonda , barananiranye...bitewe n`uko bitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ibi bishobora kubaho biturutse ku mpamvu zitandukanye : dufatiye nko kuri icyo cyo kumenya ubwenge ni uko hari ubwenge karemano umuntu ubwe yivukanira, yewe ugusanga yaba akomoka no mu muryango utarimo n`umuntu n`umwe wegereye ishuri cyangwa ujijutse ariko wakwitegereza uburyo atekereza , avuga, akora no ku myaka mike ukabona ko afite ubwenge budasanzwe. Ibi bikunze kubaho.

Ikindi ni uko na none hari uburyo ababyeyi bamwe bareramo abana babo cyangwa se babitwaraho bigatuma umwana agira imyitwarire ituma agera kure mu buzima ari nabwo bamwe usanga bavuga ngo kanaka yabyaye neza ariko ugasanga urahare runini niwe warugize kugirango umwana agere kure mu buzima bwe.

Urugero rufatika natanga hano ni urwa Tiger Woods uyu akaba akaba ari igihange mu mukino wa golf ndetse akaba ari n`umwe mu birabura b`abaherwe ku isi aho atunze akayabo kagera kuri milliyoni 600 z`amadorari y`amerika. Uyu rero yenda kuvuka se witwa Earl Woods yivugiraga ubwe ko agiye kubyara umwana udasanzwe, yagize ati :"umwana wanjye azaba icyamamare,ikiraro hagati y`abantu n`amoko.Azagira ubushobozi buzatangaza isi yose buzasumba ubwa GANDHI na BOUDDHA ubashyize hamwe". Bamwe mu bamwumvise icyo gihe bavuze ko yiganirira cyangwa se ko hari ikindi yishingikirije ariko mu byukuri ntacyo uretse icyezere yari amufitiye nuko yari yiteguye kumurera kugirango azavemo umuntu wigihangange.


Earl Woods se wa Tiger Woods yarusimbutse incuro ebyiri mu ntambara ya Vietnam akizwa n`umugabo witwa Nguyen Phong wari umusirikare mu ngabo za Vietnam nuko ahita afata icyemezo cyo kuzita umwana we w`umuhungu Tiger yibuka uwo mugabo.

Tiger Woods akimara kuvuka ababyeyi be bafashe icyemezo cyo kwigomwa byinshi kugirango umwana wabo azige neza banakora ibishoboka byose ngo agaragare nk`umwana w`icyitegererezo.

Umuhanga mu by`imwyitwarire witwa Jay Brunza, yagize ati :" Tiger Woods ntawigeze amuhatira gukora icyo adashaka nkuko bamwe bashobora kubitekereza.akina golf kuko abishaka kandi abikunze."akomeza agira ati"iyo aza kubwira ababyeyi be ko atagishaka gukina golf ko hari ikindi yifuza gukora bari kumubwira ko agikora ariko agahanira kurusha abandi."

Earl Woods yakunze golf cyane Tiger Woods abura umwe ngo avuke. Yahise afata icyemezo cyo kuzigisha umwana we uwo mukino. Tiger Woods se yamweretse umwana wumukobwa wari ufite imyaka 10 wateruraga icyuma kiremereye ni uko amubwira ko nawe yabibasha ko afite impano zimwe n`ize.

Ikindi ni uko ababyeyi ba Tiger Woods batigeze bamuhatira na rimwe gukina golf. Bategereje ko atangira ubwe gukunda uwo mukino yanyuma babona kubimushyigikiramo. Bakomeza bavuga ko akiri muto bitari binoroshye ahubwo kumukura mu ma clubs yakinagamo ngo atahe.

Icyo twakwigira kuri uru rugero

Inama ya mbere :

Ni byiza kugirira intumbero(ambition)ikomeye abana bawe ariko ntubahitiremo icyo bagomba gukunda cyangwa kwitabira

Abahanga mu by`imyitwarire bemeza ko abana kuva bakiri bato baba bafite ubwenge buhagije bwo kwibonera ubwabo icyo ababyeyi babo babifuzamo ndetse n`ikizere babafitiye uko kingana. Bakomeza bavuga ko umwana we ubwe mu bwenge bwe yihitiramo inzira bitewe n`icyo akunze. Gusa hano umubyeyi akaba asaba kumuba hafi cyane kugirango arebe ko iyo nzira ikwiriye cyangwa se ko umwana nta kindi abashije cyamugeza kure kurenzaho. Hano rero icyo umubyeyi akora ni ukumufasha guhitamo neza kandi agakomeza kumuba hafi amugira inama anakurikirana uko atera imbere. Abazobereye mu by`imyitwarire bavugakandi ko abana bishimira gukora icyo bakunze kurusha icyo babahatira batagikunze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego