Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ese Guhana Umwana Umukubita ni Byiza?

Ababyeyi benshi bumva ko gukubita umwana ari bwo buryo bwiza bwo kumwumvisha ikosa rye. Akenshi umubyeyi akubita umwana iyo adashoboye kwihanganira amakosa ye mbese igihe afite uburakari bwinshi.

Iyo umubyeyi akubise umwana we amukubitana uburakari yumva ko ari mu kuri, ariko burya umwana we ntaba yumva impamvu y’izo nkoni, inshyi,… akabona ko ikosa yakoze ntaho rihuriye n’igihano ahawe.

Bikunze kubaho ko nyuma yo gukubita abana ababyeyi bicuza ariko akumva atamusaba imbabazi. Ababyeyi bakwiye kumva ko umwana muto adafite ubushobozi bwo kubahiriza amategeko yose yo mu rugo, byose bigenda gahoro gahoro uko agenda akura agenda amenyera, akamenya uko agomba kwitwara si byiza rero kubakubita cyangwa se ngo uhore umukankamira.

Umwana iyo ahora akubitwa agera aho akagira ubwoba bwo gukubagana ugasanga ahora yigunze adashaka kuvuga afite ubwoba bw’uko yakora ikibi agakubitwa, ibi akaba ari bibi ku mwana ukiri muto kuko bimugiraho ingaruka ku mikurire ye.

Ikindi ababyeyi bakwiye kumenya niuguha abana babo urugero rwiza, ni ukuvuga ko niba ukubita umwana wawe uko agukoshereje n’uburakari, nawe azabifataho urugero noneho ajye abikorera bagenzi be bamurakaje cyangwa se abavandimwe be usange umwana wawe yahindutse…

Soma ibikurukira kuri www.agasaro.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego