Bang Media

Reba Video

Shakisha

Facebook: Ubu Noneho Ushobora Kumva Umuziki Urimo Kuganira n'Inshuti Zawe

Facebook igiye gushyiraho uburyo umuntu ashobora kumva umuziki , mu buryo bise “Listen With”.Icyo bisaba gusa nta kindi ngo ni ukujya ahanditse Listen With ukahakanda hanyuma ugahitamo bumwe muri ubu buryo bubiri bise “postify” cyangwa “Radio” ugahita wemererwa kujya ukoresha ubu buryo.

Iyo umaze kwemererwa gukoresha ubu buryo ushobora kumva indirimbo mugenzi wawe arimo gukina muri ako kanya mbese nkaho ariwe DJ wawe muri ako kanya ndetse n’inshuti zawe ufite kuri facebook zishobora kwisunga wowe n'uwo murimo kuvugana maze mugakomeza kugirana ibiganiro kubyo murimo kumva muri ako kanya.
Ubu buryo bushya “listen with” buratangira gukora kuri uyu munsi kubakoresha uburyo bwa sportify, nyuma abakoresha uburyo bwa Radio bakazakurikiraho mu minsi mike.

Ubu buryo bwa listen with ngo buzongera k’uburyo bugaragara umubare wabantu bahora k’umurongo w’uru rubuga, kuko bazajya basiga imirongo yabo ifunguye kugirango biyunvire iyi miziki, ndetse bikanafasha abakora umuziki kurushaho kwinjiza amafaranga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego