Bang Media

Reba Video

Shakisha

Facebook Yaba Ari Intwaro y'Ubutasi Kuruta Izindi

Mu kiganiro gito uwashinze urubuga wikileaks, umusore Julian Assange yagiranye n'ikinyamakuru Russia Today, uyu musore yatangaje ko facebook we asanga ari intwaro y'ubutasi ikomeye kurusha izindi zabayeho zose. Nkuko yabisobanuye ngo biroroshye cyane kumenya amakuru arambuye ku muntu uwo ariwe wese ukoresha uru rubuga nk'umwirondoro wuzuye aho atuye, numero ye ya telefone, n'ibindi byinshi nk'aho aba ari mu gihe ari gusura uru rubuga,

N'ubwo atatoboye ngo yite facebook igikoresho cya leta ya USA, we ngo asanga umuntu wese ukoresha facebook aba akorera inzego z'umutekano za kiriya gihugu ku buntu ngo kuko buri uko yongeye umubare w'inshuti biba biganisha ku yandi makuru arambuye. Julian Assange we asanga uwibwira ko ahisha amakuru kuri facebook ahubwo aba ayatangaza mu buryo atazi.

Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kigaragara hirya no hino ku bakoresha facebook nko mu gihugu cy'ubufaransa hari abagenda baterwa n'abagizi ba nabi nyuma yo gukoresha aya makuru mu kumenya aho batuye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego