Bang Media

Reba Video

Shakisha

Faical yungutse imashini isuzumurira rimwe umubiri wose (MRI)

Ibitaro byitiriwe Umwami Faiçal byungutse imwe mu mashini igezweho ku isi (Magnetic Resonance Imaging) isuzuma umuntu kuva ku musatsi we kugera ku birenge, ikaba yaraguzwe na Leta y’U Rwanda akayabo ka miliyari imwe na miliyoni magana arindwi zisaga y’amanyarwanda (miliyoni 3 z’amadorali).

Nyuma yo kwerekwa imiterere y’iyo mashini no gusobanurirwa uko ikora, Minisitiri w’ubuzima, Dr Sezibera Richard yavuze ko igurwa ry’iyo mashini biri mu ntego Guverinoma y’U Rwanda yihaye yo kongerera ubushobozi amavuriro kandi bikagera muri buri serivisi zitangwa kwa muganga hatagize iyibagirana. Minisitiri Sezibera yagize ati: ”Twongereye ubushobozi servisi nyinshi harimo zivura abana, izita ku babyeyi, izivura amaso, amenyo, indwara z’umubiri,… none, muri urwo rwego na serivisi z’ikoresha ibyuma bireba mu mubiri (Radiology), zihawe imashini ifite ubushobozi bwisumbuye cyane, igezweho ku isi, ugereranyije n’izakoreshwaga. Ni intambwe nziza itewe kandi yo kwishimira ”.

Dr Rudakemwa Emmanuel, umwe mu baganga bakoresha ibyuma bireba mu mubiri imbere (radiologist) mu bitaro byitiriwe Umwami Faical yabwiye Imvaho Nshya ko imashini MRI bahawe ifite ubushobozi bwo gupima indwara zose cyane cyane izo mu nyama. Iyo mashini ngo izafasha ibyajyaga bigorana nko kumenya neza ko mu mutwe harimo ikibyimba cyangwa se ari kanseri, kugaragaza indwara zifata mu mpyiko, mu magufa, mu mutima n’ahandi mu mubiri byagoranaga mu gusuzuma; kuko imashini zakoreshwaga muri ibyo bitaro zitari zikijyanye n’igihe. Dr Rudakemwa yongeyeho ko iyo mashini nta ngaruka mbi n’imwe ishobora kugira ku murwayi, kuko nta mirase ikoresha nk’izindi mashini zari zisanzwe zikoreshwa n’ibyo bitaro bya Faical. “ Imashini Magnetic Resonance Imaging yo ipima umuntu wese yaba umwana, umugore utwite, umusaza n’undi uwo ariwe wese. Bitandukanye n’imashini zisanzwe zikoreshwa, kuko hari abantu batanyuzwagamo, kuko byashoboraga kubatera ingaruka mbi nko gushishuka, kurwara kanseri, kutabyara mu gihe runaka cyangwa burundu ”. Dr Rudakemwa avuga ko imashini MRI bahawe Magnetic Resonance Imaging yo aho gukoresha imirase nk’izisanzwe, ikoresha bimwe mu bigize umubiri nk’amazi.

Serivisi zizagabanya abarwayi bivurizaga hanze
Kuri Dr Mbabazi Juliet, umuyobozi w’Ibitaro bya Faical, ngo ni intambwe nziza ibyo bitaro biteye, kuko bizatuma abarwayi benshi bivurizaga hanze, cyane cyane muri Kenya kubera kubura aho banyura mu cyuma, abo barwayi bazajya bivuriza mu Rwanda. Ikindi ashimangira ni uko n’ibindi bihugu bituranyi nk’U Burundi na Kongo bidafite iyo mashini kabuhariwe nabyo bizajya bivuriza abarwayi babyo mu Rwanda. Ku birebana n’amafranga menshi yakoreshwaga ku bantu bivurizaga hanze, Dr Mbabazi avuga ko nibura buri mwaka Leta yatangaga miliyoni hafi 200 iyishyurira abantu ngo banyure mu cyuma. Kuba mu Rwanda habonetse icyo cyuma ngo bizatuma ayo mafaranga akoreshwa mu zindi gahunda z’ubuzima. Minisitiri w’ubuzima, Dr Sezibera Richard avuga ko buhoro buhoro, uko ubushobozi bw’ibitaro bya Faical bwongerwa hagenda hagabanuka umubare munini w’abarwayi boherezwa hanze n’amafranga Leta ibatangaho akagabanuka. Kuri iyi ngingo, Minisitiri Sezibera yavuze ko mu myaka yashize Leta yatangaga amafranga agera hafi kuri miliyari hafi 3 ivuza abantu hanze. Muri iki gihe kubera ubushobozi bwongerewe cyane mu mavuriro cyane cyane mu bitaro bya Faical, leta ngo isigaye itanga miliyari imwe isaga, kandi ngo hari ikizere ko hazagera igihe nayo akagabanuka cyane. Ku bantu bifuza kujya bisuzumisha muri icyo cyuma, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Faical buvuga ko kugira ngo ibikoresho byacyo birusheho kubungabungwa, haboneke ibyo kubisimbura umuntu 1 azajya yishyura 200.000 y’amanyarwanda. Gusa ku murwayi uzajya yoherezwa avuye mu bitaro by’uturere ngo azajya yishyura macye, akoresheje ubwishingizi bw’indwara afite.

N’ubwo habonetse imashini kabuhariwe yo gusuzuma indwara zose zaba ziri mu mubiri, ntibuvuze ko uburyo busanzweho bwo gusuzuma indwara buvuyeho ahubwo buzakomeza kunganirana, umurwayi anyuzwe mu cyuma twavuze haruguru gisuzuma umubiri wose mu gihe biri ngombwa. Ibi bivuze ko atari ngombwa ko buri gihe uko umuntu yumvise atameze neza, azajya ahita asaba kunyuzwa muri icyo cyuma (Magnetic Resonance Imaging)

Kapiteni Alexis

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego