Bang Media

Reba Video

Shakisha

Google Iraregwa Kutubahiriza Uburenganzira bw'Abahanzi

Ibi ni ibitangazwa n'imwe mu nyandiko z'ibanga zashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru The Guardian, inyandiko igaragaza ko urubuga rwa Google, rufatwa nk'urwambere mu ikoranabuhanga rya interineti ndetse na Bing ngo zashyikirijwe inkiko zishinjwa kuba zigira uruhare mu gutandukira uburenganzira bw'ibihangano.

Nkuko iyo nyandiko ibivuga, ngo iyo abakoresha interineti baramutse biyambaje izi mbuga mu bushakashatsi bwabo, ngo zizanamo n'amakuru zikura ku mbuga zidakurikiza cyangwa zitubahiriza amategeko arebana n'uburenganzira bw'ibihangano (sites illegaux, illegal sites).



Urubuga dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko abanditse iriya nyandiko (confidential document) bakomeza hasi banatanga umuti bo babona ko wakemura iki kibazo nko kuba imbuga zimenyereweho ibikorwa bya pirataje (piratage) zakumirwa mu ishakiro rya google na Bing, ahubwo hakoroherezwa izubahiriza amategeko y'ibihangano.

Ku ruhande rwayo, Google yo itangaza ko isanga ari ntako itagize ngo irwanye ibikorwa nka biriya dore ko ubuyobozi bwayo bwaboneyeho gutangaza ko mu mwaka wa 2011 yatanze akayabo ka miliyoni 30 z'amadolari mu kurwanya ibikorwa nk'ibyo ku rubuga rwayo rwa YouTube, na miliyoni 50 mu kuyungurura bene ziriya mbuga zitubahiriza uburenganzira bw'abahanzi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego