Bang Media

Reba Video

Shakisha

Google Yorohereje Abakoresha Internet muri Aziya

SINGAPOUR- Kubera ukwiyongera cyane kw’abantu bakoresha interineti ku mugabane wa Aziya , Google igiye kubaka ishami ryayo ry’ubushakashatsi mu gihugu cya Singapour ,rizaba rigamije kuba ryacunga imikoresherezwe ya interneti kuri uyu mugabane nk’uko byatangajwe na Julian Persaud umuyobozi mukuru wa google muri Aziya y’ amajyepfo.

Iki kigo cy’ubushakashatsi kije ari icya kabiri nyuma y’ikindi cyubatswe muri Hong Kong mu cyumweru gishize kikazaba gifitwe mu nshingano na sosiyete yitwa Silicon Valley. Google ikaba yiteguye gushora muri iki gikorwa amafaranga agera kuri miliyoni ijana na makumyabiri z’amadolari y’amerika. Iki kigo kigiye kubakwa kizaba kiri kuri hegitari 2,45, biteganijwe ko kizarangira kubakwa mu mwaka w’2013


Google kandi iteganya kuba yakubaka ikindi kigo cya gatatu muri Taiwan kugira ngo serivisi Aziya yabonaga zivuye mu bigo bya google biherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’Uburayi zibe hafi kandi zijye zihuta.

Kugeza ubu imibare itangazwa na google igaragaza ko Aziya ari yo ifite umubare munini w’abantu bakoresha internet ku isi yose.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego