Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gufungisha urubyaro burundu bivugwaho byinshi

Mu kuboneza imbyaro, uburyo bwo gufungisha urubyaro burundu usanga buvugwaho byinshi, abavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko ari n’uburyo budakunzwe kuko bisaba gufata icyemezo kidashobora gusubirwaho mu buzima.

Kuri uyu wNyababyeyia 03 Kamena 2010, ubwo iki kinyamakuru cyaganiraga n’ababyeyi bakurikiranwa muri gahunda yo ku boneza imbyaro ku kigo nderabuzima cya Kimironko, Nyiramuteto Immaculée w’imyaka 26 utuye Rusororo, yavuze ko ababyeyi benshi batifungisha kuko baba bateganya ko bagize ibyago bagapfusha abana, bakenera kongera kubyara,ati: “njye nihereyeho mfite abana 3 kandi nemeranijwe n’umugabo wanjye ko nta wundi tuzabyara,ariko sinshobora kwifungisha burundu.”

Nikuze Alphonsine w’imyaka 30 atuye Nyagasambu, afite abana 4 ngo ntateganya kongera kubyara, agira ati: “aho kwifungisha burundu nakwiteza urushinge rw’amezi atatu kugeza igihe nzapfira.”

Murekatete Eugènie afite imyaka 31, abyaye gatanu agira ati: “umuntu ashobora kubyara abana benshi ariko ari ab’igitsina kimwe, akaba adashobora kwifungisha kuko aba agishakisha umwana w’igitsina atarabyara.”

Iki kinyamakuru kandi cyaganiriye n’umwe mu banyamahanga, umuzungukazi witwa Colombe w’imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Canada, agira ati: “nasanze abenshi mu Banyafurika babyara batabiteguye, bigatuma banabyara abana b’igitsina batifuje kuko nabyo bigira uko bitegurwa.”

Colombe yongeraho ati: “umuntu aba agomba kumenya gufata icyemezo kandi biba byiza ko niba ugejeje ku mubare w’abana wateganije wahagarika ugafunga burundu.”

Asobanura ko ibyo bigufasha kwita ku bana ufite no kubateganyiriza utitaye ku mpanuka zo gupfusha zishobora kubaho, ati: “abana wabyara nyuma bashobora gupfa nk’uko aba mbere bapfa, ugomba kumva ko warangije inshingano zawe zo kubyara ukifungisha.”

Ruboneka Susane ushinzwe gahunda zo kuboneza imbyaro muri Intrahealth we yagize ati: “gufungisha urubyaro burundu ni uburyo budasubirwaho, ni yo mpamvu bukoreshwa n’abantu babanje kubyumvikanaho bagafata icyemezo.”

Mpinganzima Yvonne

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego