Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gukubita umwana kenshi bituma akurana amahane

Amakuru Ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha igitabo "Mother's spanking of 3-year-old children and subsequent risk of children's aggressive behavior" cyanditswe na Catherine A.Taylor afatanije na al., Pediatrics, kigashyirwa ahagaragara ku itariki ya 12 Mata 2010, avuga ko inyigo yakozwe ku buryo bwabaye amateka mu guhana abana bakubitwa inshyi ku kibuno, akenshi usanga ari n’uruhererekane uko ibisekuruza bigenda bisimburana, bituma abana bahanwa muri ubwo buryo cyangwa se bakubitwa muri rusange bibatera gukurana amahane no kwanduranya ugeraranije n’abandi bana badahanishwa gukubitwa.

Abahanga (les scientifiques) bemeza ko guhana umwana ari kimwe mu byangombwa byifashishwa mu gutanga uburere ariko kandi bemeranya n’ibyagaragajwe mu bushakashatsi bw’Abanyamerika bwayobowe na Catherine Taylor wanditse icyo gitabo akaba ari n’umushakashatsi mu bijyana n’Ubuzima rusange muri Kaminuza ya Tulane, bati “ubu buryo bwo guhana bukuza amahane mu mikurire y’umwana”.
Ubu bushakashatsi ku bana bukaba bwarafatiye ku bana b’imyaka 3 y’amavuko, n’ingaruka guhanwa bakubitwa bitera ku myitwarire yabo nyuma y’imyaka 2, ni ukuvuga amaze kugira imyaka 5.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 2 500, harebwa uburyo bahana bana babo, bwagaragaje ko abana bakubitwa kenshi bafite imyaka itatu, bajya kugira imyaka 5 bafite amahane akabije, agaragarira nko mu kurira cyane, gusuzugura, kurwana, umujinya utuma amenagura ibintu.

Iki kinyamakuru cyaganiriye na bamwe mu babyeyi, bagaragaza ibitekerezo byabo kuri iyi ngongo, uwitwa Mukashema Chantal yagize ati “burya uko ubanguye urushyi ngo ukubite umwana niko uba umwongereye umutima mubi ku myitwarire asanganwe”.

Muhimpundu Rachelle we ati “na Bibiliya iravuga ngo umwana wawe numucishaho umunyafu ukamuhana, uzaba umurinze kujya ikuzimu”, ati “iyo ukubita umwana ntumukubitira kumwica, ntumuziza ubusa kandi wirinda kubigira akamenyero ukamukubita bibaye ngombwa nawe abibona ko yakosheje”.

Mugabo Jean Filbert we ati ‘si ngombwa ko umwana ahanishwa inkoni buri gihe, ushobora kumubwira akumva cyangwa se ukamufungirana hantu bigatuma anatekereza ku ikosa rye akikosora”.

Icyo abo babyeyi bombi bahurizaho ni uko buri wese yagombye kugira uburyo bubereye bwo guhana abana, ku babakubita, bakirinda gukabya kuko ngo nabyo ari ngombwa mu gutanga uburere.

Mpinganzima Yvonne

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego