Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gukunda kwambara Inkweto Ndende byaba bikomoka mu muryango

inkweto
Mu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza abagore n’abakobwa babo bagera kuri 92% byagaragaye ko bose bahuza imyumvire ku miterere y’inkweto bakunda.

Ubushakashatsi bwakozwe na Debenhams, sosiyete yo mu gihugu cy’u Bwongereza ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’amazu acururizwamo ndetse n’ibindi bintu binyuranye birimo n’inkweto byagaragaje ko abana bakunda inkweto zisa n’iza ba Nyina kugera ku miguru y’inkweto bafite, imiterere yazo hitawe kuri talons ndetse n’amabara yazo, aho usanga aba bana bifuza gutunga ibisa n’iby’ababyeyi babo(ba Nyina).

Ese bihuriye n’uruhererekana (Génétique) rushingiye ku maraso ?

Hakorwa ubu bushakashatsi hifujwe kumenya niba ibi ntaho bihuriye n’uruhererekana rw’imico n’imiterere binyuze mu maraso(d’une façon génétiques) hagati y’umwana na Nyina hakorwa ibizamini byinshi n’amasuzuma atari make agamije kugaragaza niba nta huriro rishobora kuba rituruka mu ruhererekane rw’amaraso hagati y’ababyeyi n’umwana, uretse ko mu buryo bufatika nta cyemezo ntakuka kibigaragaza Nyamara abakoze ubu bushakashatsi bo ntibahwemye kubishimangira.

Natelle Baddeley umwe mu bayobozi ba sosiyete ya Debenhams yatize ati :”Byaba biturutse ku ruhererekane rw’amaraso cyangwa se imikurire y’umwana mu gihe cy’ubwangavu ibyo nti tubizi, ariko ikigaragara cyo ni uko umwana w’umukobwa akomora umuco wo gukunda inkweto zifite talons ndende bawukomora kuri ba Nyina “.

Uretse kuba abakobwa benshi bigana ba Nyina umuco wo kwambara inkweto zifite talons ndende, ibyamamare nabyo byaje ku rutonde rw’abiganwa n’abana b’abakobwa kwambara amoko y’izo nkweto.

Kuba benshi bakunda izi nkweto ntibibuza ko zigira ingaruka ku muntu ukunze kuzigenderamo, aho ashobora kuzarwara indwara zifata mu mavi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego