Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gushakira Abagabo Kuri Internet Byatumye Abagore Bamwe Bababarira Mu Bihugu Kure y'Iwabo

Kenshi najyaga numva bavuga ngo Urwanda rwabonye igihembo mu rwego mpuzamahanga kubera guteza imbere abari n’abategarugori nkagira ngo wenda ni umpuhwe bababarugiriye.

Naje kumva ko igihugu cyacu gikwiriye ibihembo nk’ibyo ndetse n’ibirenze ibyo nyuma y’aho mboneye ikiganiro kuri televiziyo cyari cyarakozwe k’ubuzima bw’abana b’abakobwa bo muri Kameruni bava mu gihugu cyabo bakajya mu Bufaransa bajyanyweyo no gushaka abagabo ariko byose bikarangira babaye indaya cyangwa se babayeho ubuzima bubi umuntu adashobora kwiyumvisha.

Mushobora kwibaza aho ibyo bihuriye no guteza imbere abagore n’ikoranabuhanga?

Abakoze ubwo bushakashatsi basanze ko kubera ubukene igihugu cya Kameruni gifite, abakobwa benshi bageze mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 40 bamara igihe kinini kuri interneti bashakisha abagabo!

Ibyo ku ruhande rumwe byateje imbere abantu bakora business ya cafĂ© internet, ariko k’urundi ruhande, byatumye habaho ikibazo cy’uko abakobwa hafi ya bose batakifuza korongorwa n’abasore b’ababenegihugu, abo nabo bagasigara nta bafasha bafite; byumvikane ko mu minsi iri imbere nabo barashaka uburyo bakoresha ngo babashe kubona abafasha bababera umutima w’urugo.

Bose birukira internet maze igihe kinini bakakimara baganira n’abo bakunzi baba baraboneye kuri internet.

Icyo gikorwa gitwara nibura amafaranga y’amacefa 100.000 buri kwezi ku bakoresha iryo koranabuhanga bashaka abagabo. Mushobora kwibaza muti noneho ko igihugu gikennye, ayo mafaranga yose bayakura he?

Muri make ayo mafaranga ntava mu mufuka w’abakobwa ku giti cyabo ahubwo ava mu bavandimwe n’abamenyi baba bifuza ko uwo mukobwa yabona umuzungu wamurongora make akamujyana i Burayi kuko baba babonamo uwo muzungu nk’igisubizo cy’ibibazo by’umukene umuryango wabo ufite.

Ikibabaje ni ukumva ibyo abo bakobwa banyuramo na mbere yo kugira ubemerera ko yabarongora. Benshi basabwa kohereza amafoto bambaye ubusa, abandi, igihe baganira n’abakunzi babo bibereye iyo, bagasabwa gukoresha webcam bakerekana imyaka yihariye yabo? Namwe mwibaze umukobwa winjiza webcam mu ikanzu kugira ngo yereke umuntu wibereye mu Bufaransa ukuntu iyo hameze?

Ikikwereka uburyo ubukene ari bubi, ni uko abakobwa ubundi bagira isoni no gutinya babikora kandi bakabikorera ahantu haba hari abantu benshi badatinya ko wenda hari uwababona maze akabaha inkenene. Ikiba kiri mu mutwe ni inzozi zo kugera i Burayi, naho ibyo bacamo byose ngo bagere yo ntibabyitaho.

Ibarura ryerekana ko nibura buri mwaka habaho amakwe 10000 hagati y’abanyakamerunikazi n’abagabo baturutse mu Bufaransa, ariko 9 ku 10 batandukana bataramara n’ukwezi.

Abo 9 iyo bamaze gutandukana n’abari abagabo babo basigara ntaho kuba bafite. Ikiba gisigaye n’ukuba indaya zo kumuhanda kugira ngo babone amafaranga yo kuherereza imiryango yabo iba yarakoze uko ishoboye kugira ngo babashe kugera i Burayi. Ubwoba bwo kugaruka imuhira imbokoboko nibwo butuma bemera guca muri ibyo byose ariko bagafasha imiryango yabo iba yasigaye mu gihugu. Muri make icyo gihe baba batakibereyeho ahubwo babereyeho imiryango yabo.

Nyamara iyo ibihugu nk’ibyo bifata iyambere maze bigateza imbere abari n’abategarugori, bikabumvisha ko badakeneye abagabo kugira ngo babeho, ko nabo ubwabo bafite ubushobozi bwo kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo mu buryo buciye mu mucyo kandi bubahesha icyubahiro, ntabwo abakobwa n’abagore bo muri Kameruni baba bagiye kumarwa no kuba indaya i Burayi.

Twari dukwiye kwishimira nibura ibyo igihugu cyacu cyagezeho muri urwo rwego kuko byamaze kugaragara ko kubera iyo politiki, bashiki bacu na ba mama basigaye bariyumvisemo ubushobozi kandi bakitabira ibibateza imbere. Ubu bo ntibakoresha internet ngo biyandarike ku isi yose ahubwo bayikoresha binjiza amafaranga batungisha imiryango yayo.

Bibaye byiza buriya, Perezida wa Kameruni yagenderera mugenzi we w’Urwanda maze akamucira ku mayange uburyo yabigenje ngo agera kuri byo byose kandi igihugu cye nta bukungu kamere gifite ndetse gisohotse no mu mahano ya geneside!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego