Bang Media

Reba Video

Shakisha

Gutekereza cyane bishobora gutuma umugore adasama

Hari igihe umugore ahura n’ibibazo bigatuma atekereza cyane, ibyo bishobora gutuma amahirwe yo gusama arushaho kugabanuka bishobora kandi gutuma yakuramo inda n'iyo yaba yarasamyeInkuru dukesha urubuga rwa interineti rwa www.santelog.com, igaragaza ko iyo umugore ari mu gihe cy’uburumbuke akabonana n’umugabo ashobora kudahita asama bitewe n’uko afite ibitekerezo cyangwa umunaniro cyane cyane uwo mu mutwe.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’ibirebana n’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’irya Oxford bashyize ku mugaragaro inyandiko ivuga ko bitewe n’uburyo ubwonko buyobora imikorere y’imbere mu mubiri bushobora no guhagarika imisamire y’umugore mu gihe budatuje cyangwa akaba yanasama ariko igahita ivamo.

Uretse no kuba umugore atasama, iyo afite umunaniro cyangwa ibitekerezo bituma atagira ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko ayikora atabyiteguye afite ibindi yahaye umwanya mu mutwe we, nk’uko bigaragara muri ubwo bushakashatsi.

Ibishobora gutuma umugore atekereza cyane cyangwa akananirwa ni nk’iyo yakoze cyane, afitanye ibibazo n’uwo bashakanye, n’undi muntu, ubukene, amasomo cyangwa uburwayi.

Ikindi ni uko ibibazo byo kudasama cyangwa gukuramo inda bishobora guterwa n’uko umugore yahuye n’ihohoterwa mu rugo nko gukubitwa n’umugabo we bigatuma ahora yihebye.

Mu gihe umugore afite ibyo bibazo uwo bashakanye aba afite inshingano zo kumuba hafi bakaganira kugira ngo aruhuke mu mutwe ntagire umwanya wo kubitekerezaho cyane, kugirango yumve ko atari wenyine.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego