Bang Media

Reba Video

Shakisha

"Hip Hop muri Gospel si ikizira " Umuhanzi Uncle Sam

Mubahanzi baririmba indirimbo z’Imaan hari injyana abenshi bagitinya cyangwa bumva zitari iza gospel nyabara umuntu akaba yashima ko hari abandin yewe abenshi bakiri batoya bameze nkabatrangiye kuzitabira murabo hakaba harimo umusore uzwi ku izina ry’ubuhanzi Uncle Sam ukora injyana ya Hip Hop. Twaramenyereye aratuganiriza kuri bike mubuzima bwe nibyo amaze gukora yewe nibyo ateganya muminsi iri imbere.

Mumagambo ye akaba yaragize ati : « Ubusanzwe nitwa,UWIRINGIYIMANA Samuel.izina nkunze gukoresha muhanzi akaba ari Samuel Fils cyangwa Uncle Sam, nkaba ndi umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko nkaba ndi mubari kuza amahinduka muri gospel.kuko nkora injyana ya Hip Hop gospel. Navutse tariki ya 20/06/1986, mvukira mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali, amashuri abanza nayize ku cyigo cyu muryango mutagatifu [Sainte Famille], nyuma yaho naje gukuricyirana amasomo ajyanye no gukora ibikoresho bya eletronic. Mu mwaka wa 2004 muri Kanama, nibwo nacyiriye agakiza, mbatirizwa mw'itorero Inkuru Nziza mu mugi, hanyuma mu mwaka wa 2010 mu kwezi ku ukwakira, byaye ngombwa ko mpindura itorero, ubu nkaba ndi umukristo w’itorero Bethesda Holy Church.

Impano y'ubuhanzi natangiye kuyibonamo mu gihe nari ntangiye inzira y’agakiza, nibwo natangiye kwandika akaririmbo kamwe kamwe, ubu nkaba ngeze mu ndirimbo zisaga mirongo itatu [30], izimaze gukorwa muri studio akaba ari ebyeri gusa. Iya mbere yitwa « IBIGEZWEHO », benshi bakunze kwita « A la mode », iya kabiri yitwa « IBYO NIBYO » zose zikaba ari Hip Hop gospel. Mugusoza iki kiganiro twagiranye gitoya akaba yagize ati : Ndateganya ko mbonye abatera nkunga bamfasha, nko mu mwaka utaha nashyira ku mugaragaro album yanjye ya mbere, kandi icyindi natangariza abakunzi banjye nuko njyiye gutangira gukora injyana nyafrica (Afro beat style), icyindi mbategurira muri uy'umwaka wa 2011, nibwo nzashyira amashusho y’indirimbo « IBYO NIBYO », kumugaragaro, abakunzi banjye bose ndabakunda, so God blees you all,Thanks » Reka tumwifurije iterambere mubuhanzi bwe cyane ko afite byinshi gukora kugira yemeza abantu ko na Hip Hop itari injyana ya Satan havamo n’indirimbo nziza kandi zihimbaza Imana.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego