Bang Media

Shakisha

Hoteli mu Kirere

Isosiyete yo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi ku izina rya Bigelow Aerospace iratangaza ko igiye gutangira kubaka ihoteli mu kirere, mu rwego rwo kunoza ubukerarugendo.

Iyi sosiyete isanzwe izobereye mu by’amahoteli kuko ku isi ihafite Atari make, ikaba itangaza ko umushinga w’ihoteli yo mu kirere uzatwara amafaranga Atari make: miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika muri rusange, ubu umushinga ukaba ugeze hagati.

Icyumba muri iyi hoteli nacyo kizaba kihagazeho, dore ko umuntu uzajya ushaka kuharuhukira azajya yishyura akayabo ka miliyoni 28,7 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’iminsi 30, ni ukuvuga ko ijoro rimwe ari miliyoni y’amadolari (miliyoni 600 mu manyarwanda zirenga)

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ingendo ndetse n’ubushakashatsi mu isanzure, NASA, nacyo cyashimye uyu mushinga ndetse ngo kiteguye gushoramo amafaranga mu rwego rwo kugerageza kongera ahantu habasha guturwa hatari ku isi.

Biteganyijwe ko iyi hoteli izaba irangiye kubakwa muri 2016.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment