Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibibazo Hagati ya Facebook,Google na Leta y'Ubuhinde

Gushyirwa mu majwi byatangiye ku munsi w’ejo bundi ubwo Google, Facebook n’izindi sosiyete 19 zitanga serivisi ya interineti zahyirwaga mu majwi kuba zitubahiriza amategeko agenga iby’umuco karande w’igihugu cy’u Buhinde.

Mu ijambo rye, Bwana Sachin Pilot, minisitiri ushinzwe itumanaho muri kiriya gihugu yatangaje ko kuba Google na Facebook zarashyizwe mu majwi kurusha izindi mbuga bitavuze ko arizo zonyine zirebwa n’aya mabwiriza: “Zaba imbuga nkoranyambaga zaba n’izindi mbuga izo arizo zose, zigomba gukorera munsi y’amategeko y’igihugu, abayobozi bazo bagomba kwitondera ibyo bashyira kumugaragaro”. Yakomeje asobanura neza ko umugambi wa Leta y’u Buhinde atari uwo guhagarika ikoreshwa rya ziriya mbuga mu gihugu cyabo ko ahubwo ikigamijwe ari imikoranire myiza hagati yazo na leta.



Ibitangazwa n’uriya muminisitiri birasa n’ibihabanya gatoya n’ibyari bimaze iminsi bitangajwe na minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga Kapil Sibal wari wavuze ko “ ari nta mwanya ibitangazamakuru biseseza uwo ariwe wese bizahabwa, cyangwa se ibishobora guteza umwuka mubi mu gihugu’ ati amategeko arengera abaturage arahari kandi agomba gukurikizwa na bose”. Ibi yari yabitangarije mu manama anyuranye n’abanyamakuru yari yagiye akorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi k’Ukuboza gushize, abenshi mu bakurikiranira hafi politiki y’uBuhinde bakaba barazifashe nk’izakomozaga ku ihagarikwa rya burundu ry’imbuga za interineti zimwe na zimwe.

Imyumvikanire mike yaje kwiyongera igihe rumwe mu nkiko z’ibanze zo mu Buhinde rwasabaga Facebook gukura ku rubuga rwayo amakuru runaka. Biravugwa ko Ubuhinde bushobora gutera ikirenge mu gukoresha politiki nk’iy’u Bushinwa mu bigendanye no gucunga ibinyuzwa kuri interineti byose.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego