Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibiganiro byigisha imibonano mpuzabitsina ku maradiyo birakemangwa gusenya ingo

Bamwe mu banyamakuru, abayobozi, abashakashatsi bagaragaza impungenge z’ibiganiro bivuga ku rukundo cyangwa ku mibonano mpuzabitsina bica kuri amwe mu maradiyo kuko bibangamira ababyumva kugeza n’ubwo byasenyera abarushinze. Ibi babigaragarije mu nama nyunguranabitekerezo ku itangazamakuru n’umuco nyarwanda yabaye kuri uyu wa Kane.

Ibiganiro byashyizwe mu majwi aha bikaba ari ‘Zirara Zishya’ gikorwa n’abitwa Liliane na Vestine kuri radiyo Flash FM, ‘Imenye nawe’ kuri Radiyo Salus gikorwa na Emma Claudine, ‘Ijoro ry’urukundo’ kuri City Radio gikorwa na Eddy Mwerekande, n’ikiganiro ‘Mu Mabanga y’Umutima’ kuri Radio Isango Star gikorwa na Emminente ndetse na bimwe mu binyamakuru byandika.

Urugero rwatanzwe ni urw’ikiganiro ’Zirara Zishya’ cyaciye kuri Radio Flash FM ku itariki ya 27 Gashyantare 2011 cyigishaga abacyumvaga uko abantu bagomba kwitwara mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Aha abayobozi mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru babanje gushyiraho igice cy’iki kiganiro nyamara aka gace kari kateganijwe kumva ngo bakigeho ntibatumye karangira kubera ibyavugirwagamo.

Bamwe mu bari aho bakaba bavuze ko abagikora “basaga n’aho bogezaga abari gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bogagiza umupira w’amaguru” .

Iki kiganiro cyavugaga amazina n’amoko y’ibitsina byaba iby’abagore cyangwa iby’abagabo. Aha bakaba bavugaga uko ibitsina biteye, bati : “…ufite igitsina kimeze gutya na gutya, aba uteye gutya…akaba afite imico iyi n’iyi cyangwa aba akunda ibi n’ibi”.

Umwe mu bakora iki kiganiro witwa Liliane avuga ko bagikoze kuko babonaga Abanyarwanda bagitinya kuvuga iby’imibonano mpuzabitsina kandi bikaba byabagiraho ingaruka. Liliane atanga urugero yagize ati : “ukajya kuvuga ibyerekeranye n’ibitsina ukumva ko ari ibibazo bikomeye. Ubwo se nk’umuntu uvuga ngo ‘ inyundo icura abana’…aba yumva iyo nyundo arinde wayimenya ?”

Liliane avuga ko iyo bakoze ibi biganiro bakurikiranwa n’abantu benshi kuko iyo basohotse muri icyo kiganiro abatari bake babereka ko bibagirira akamaro.

Umwe mu bashakashatsi wari uri aho ati : “iki kiganiro n’ibindi nkabyo bisenya ingo nyinshi muri uyu mujyi. Nk’iyo bavuze ko umugore cyangwa umugabo ufite igitsina kimeze gutya na gutya ari we mwiza mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi, ubwo se uje akurikiranye ibyo k’uwo bashakanye ntabibone, murumva hakurikiraho iki ?”

Emma Claudine Ntirenganya, umunyamakuru wa Radio Salus mu kiganiro ’Imenye nawe’ avuga ko kugirango ibi biganiro bibeho leta yabigizemo uruhare kuko bigitangira yavugaga ko abantu badakwiye kugira isoni zo kubwira abana babo ibyerekeye imyanya myibarukiro yabo.

Emma Claudine yagize ati : “Nko kuvuga ngo inyundo icura abana, ibi ntaho bitaniye n’abavuga ko umwana aca mu mukondo... ese mu by’ukuri umwana aca mu mukondo ?”

Aha Depite Ignacienne Nyirarukundo avuga ko radiyo zidasimbura ababyeyi, ati : “amaradiyo ntasimbura ababyeyi cyangwa abarezi ku mashuri. Ibiganiro nk’ibyo bihungabanya abana kandi biri mu buryo bw’ihohoterwa kuko igihe wumvisha umwana ibyo atagomba kumva kandi byanamugiraho ingaruka ari amakosa”.

Emminente ukora ikiganiro ’Mu Mabanga y’Umutima’ kuri Radiyo Isango Star avuga ko ikibazo kihaba ari uko n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) itajya yita ku banyamakuru bakora ibiganiro, bakareba ahanini abakora amakuru. Ati “benshi baba baragiye mu mwuga bawukunze ariko batarabonye amahugurwa ku byo bakora. Ntacyo HMC yatubwiye, sinzi niba rero tuzabirota !”

Aha MHC ivuga ko ikibazo atari ibiganiro ahubwo ari amagambo avugirwa mu biganiro bimwe na bimwe, cyane ko ibiganiro byavuzwe atari ko byose byanezwe.

Liliane we ati : “Muduhe amagambo nyayo dukoresha”.

Depite Nyirarukundo avuga ko uburenganzira bw’abanyamakuru butagomba kubangamira ituze n’uburenganzira bw’Umunyarwanda uwo ariwe wese. Akomeza avuga ko imvugo nyandagazi, amagambo asebetse n’ay’urukozasoni ahanirwa n’amategeko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego