Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibintu 10 umugabo yakora ngo urugo rwe ruhorane amahoro n’umutuzo

1. Gukunda umugore we

Kubemera Imana iri ni itegeko Imana yahaye umugabo ryo gukunda umugore we. Urwo rukundo ntirugomba gusubira inyuma, kugira ngo n’abana bazabyara bazavukire mu rukundo.

2. Kutabeshya umugore

Umugabo agomba guhora aharanira kubwiza umugore we ukuri. Hari abagabo bavuga ko ukuri kose atari byiza kukubwira umugore, ariko kandi ingaruka ziva muri uko kubeshya zibageraho bombi umugore n’umugabo. Byaba byiza umugabo abyirinze.

3. Kumenya gusaba imbabazi

Umugabo akwiye kumenya gusaba imbabazi umugore we, ntiyihagarareho mu makosa kuko ntibyubaka, gusaba imbabazi nta kindi bisaba usibye kwicisha bugufi ukemera amakosa.

4. Kugirira icyizere umugore

Ese ubundi utizeye uwo mwashakanye wakwizera nde ? Iyo umugabo afitiye icyizere umugore we, nawe aramwizera kuko aba abona ko atamubeshya ndetse anamufitiye icyizere, iyo hatangiye kuzamo kubeshyana icyizere kirayoyoka.

5. Gufata umugore nk’umufasha

Iyo umugabo yiyemeje gushaka umugore ni uko aba yabonye ko atihagije akeneye umufasha. Uyu mufasha rero akwiye gufatwa neza nta mpamvu yo kumufata nk’igikoresho umubuza uburenganzira bwe. Ikindi ni uko bagomba gufatanya imirimo yo mu rugo.

6. Kwita ku rugo

Umugabo afite inshingano zo kwita ku rugo. Umugabo agomba kumenya uko urugo rwe rwifashe ntabiharire umugore gusa, akamenya kuruhahira, akarubamo akamenya uko abana bameze (niba ubafite) akita ku burere bwabo kuko uburere bw’abana bureba ababyeyi bombi.

7. Gushyira hamwe n’umugore

Umugabo n’umugore bakwiye gushyira hamwe kuko baba barabaye umwe. Ni byiza bagiye babanza kujya inama yimikoreshereze y’amafaranga cyangwa n’ibindi byose bikorwa mu rugo.

8. Kugisha inama umugore

Iyi nama iruzuzanya n’inama ya 7 kuko umugabo ushyize hamwe n’umugore we bajya inama. Ikajyana kandi n’inama ya 4, kuko iyo ufitiye umugore icyizere kumugisha inama biroroha kuko uba uziko ari bugufashe aguha inama nzima itakugirira nabi. Ntibibujijwe ko umugabo ashobora kugisha inama izindi nshuti, ariko mu gufata icyemezo, akwiriye kujya inama n’umugore bakarebera hamwe igikwiriye.

9. Kwirinda guhararukwa umugore we

Abagabo bakunda kwinubira impinduka ziba ku bagore babo cyane cyane iyo bamaze kubyara. Aho usanga abagore benshi babyibuha bakava kuri taille, Umugabo akwiye gukunda umugore we uko byagenda kose, izo mpinduka z’umubiri, ntizikwiriye guhungabanya urukundo rwanyu.

10. Gukunda umuryango

Umugabo agomba gukunda umuryango we (umugore we n’abana) ndetse n’umuryango w’umugore we akawufata nk’uwe kuko baba barabaye umuryango umwe. Agomba kuba umuhuza w’imiryango yombi. Ntakwiye gutiza umurindi abashaka gusenya imiryango.

Inama ni nyinshi zirenga icumi, nawe hari izindi watanga nyuma y’izi. Gusa ikigamijwe hano ni ukubungabunga ubusugire bw’ingo zacu, kandi nta bundi buhanga dukeneye gukoresha keretse kugira urukundo nirwo rwubaka umuryango ugakomera, kuko urukundo rukubiyemo ibi byose.

Source : agasaro.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego