Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ibinyabuzima bidasanzwe

Inzobere mu by`ibinyabuzima (Biologiste) Alexander Semenov, ukomoka mu gihugu cy`u Burusiya usanzwe umenyereweho kwiga ku binyabuzima byo mu mazi aratangaza ko yavumbuye ibindi binyabuzima byiyongera ku byari bisanzwe bizwi.

Uyu mushakashatsi akaba atangaza ibi nyuma y`akazikatoroshye akoze imyaka ibiri. Ahanini akaba yarakoreshaga uburyo bugezweho bwo gufata amafoto kubera ikibazo cy`ubukonje bukabije bugaragara mu gice cy`amazi ari ahagana mu burengerazuba bw`amajyaruguru y`u Burusiya, igice uyu muhanga yibanzeho cyane. Nkuko uyu muhanga abyemeza, nta kiremwa yigeze abona mu buzima bwe cyaba gisa n`ibyo yabonye muri kiriya gice cy`isi. Ibi bikaba bitahakanwa kuko kariya karere nta bushakashatsi bujya bukorerwayo kubera igipimo cy`ubushyuhe buri hasi cyane.

Aya mafoto yose yafashwe mu nyanja izwi ku izina rya Mer Blanche, nkuko twabivuze haruguru, iki ni kimwe mu bice by`isi bitari byakorerwamo ubushakashatsi cyangwa ingendo shuli kuburyo mwene muntu yaba azi ibihabera ku buryo buhagije. Mer Blanche iherereye ahagana mu Burasirazuba bw`amajyaruguru y`inyanja ya Atlantika, ifite ubuso bwa kilometerokare(kilomètre carré) 86 200. Kubera imiterere y`amazi agaragara muri Mer Blanche, abahanga mu byo kwibira (plongeurs) ntibabasha kureba aharenga muri metero 40 z`ubujyakuzimu, iyi ikaba ariyo mbogamizi ituma ubuzima bwa hariya hantu budasobanuka. Ikindi kandi ibyinshi mu binyabuzima bibayo ntibiboneshwa ijisho kubera ubutoya bwabyo. Nkuko Alexander Semenov yakomeje abitangaza, ubwiza n`ishusho idasanzwe yasanganye biriya binyabuzima nibyo byamuteye inyota yo kumenya byinshi birenze ku mibereho yabyo.

Uwifuza kuba yareba amafoto yafashwe n`uyu mushakashatsi yajya ku rubuga rwe rwa Flickr.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego