Bang Media

Reba Video

Shakisha

Igisubizo ku mutekano w`ifaranga.

Isosiyete ya Dunhill yiyemeje gukemura ikibazo cy`abahangayikishijwe n`umutekano w`amafaranga yabo. Ni muri urwo rwego iyi sosiyete yakoze ikofi (wallet, porte-monnaie) kabuhariwe mu gukumira abakorakora. Iyi kofi nshya ikoze mu ruhu rukomeye cyane (fibre carbonique) ku buryo nta kintu cyapfa kuyangiza, ntishobora no gupfa kubora igihe itabwe nko mu butaka.

Ikindi kandi iyi kofi ifite umwihariko wo gufungurwa n`intoki za nyirayo gusa kubera ikoranabuhanga iremanywe, utundi twuma tuyingize ntidufatwa n`ingese (stain).

Akandi karuso, ifite ikoranabuhanga rya Bluetooth rikorana na telefone ya nyirayo ku buryo iyo kimwe (yaba telefone cyangwa ikofi) gitandukanye n`ikindi, telefone ihita ibimenyesha nyirayo.

Iyi kofi ariko iragura umugabo igasiba undi, doreko igura akayabo k`amadolari ya Amerika arenga 800, ni ukuvuga hafi ibihumbi 500 by`amanyarwanda birenga !!! Uwumva yari yaragize cyaho kubika akayabo ke yakwikokora akagura aka gakofi ubundi akiberaho mu mutuzo

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego