Bang Media

Shakisha

Ikoranabuhanga mu kurinda ibidukikije

Leafsnap ni application yakorewe mu gihugu cya USA ikozwe n'abashakashatsi bo muri kaminuza ya Maryland mu bufatanye n'ikigo cy'ubushakashatsi kizwi ku izina rya Smithsonian Institute ikaba ikoreshwa muri telefone zigendanwa zo mu bwoko bwa iPhone ndetse na za iPad na Android, mu minsi itaha nazo ziraba zifite iri koranabuhanga.

Iri koranabuhanga rishya rikoreshwa muri telefone zose za Apple riha telefone ubushobozi bwo kumenya ubwoko bw'igiti icyo aricyo cyose, nyuma yo gufotora ifoto y'ikibabi cyacyo gusa. Iyi application ntiyakozwe ku bw'umurimbo gusa nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bwa Apple, ahubwo ni mu rwego rwo gufasha porogaramu y'igihugu ishinzwe ibidukikije ya kiriya gihugu, kuko nyuma y'uko iyi foto ifashwe, ihita ishyikirizwa komisiyo y'inzobere muby'amashyamba na nyir'itelefone, bityo bo bakuzuza ikarita igaragaza imiterere y'amashyamba n'ibidukikije ya kiriya gihugu.

Ibi kandi bizajya binafasha nyiri telefone kwigwiza ho agafaranga dore ko mu bihugu nk'ubwongereza aho porogaramu nk'iyi yatangiriye (ho yitwa Treeld), kuri buri foto nyiritelefone yohereje, ahabwa amayero 2,70 (hafi ibihumbi 3000 by'amanyarwanda).

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment