Bang Media

Reba Video

Shakisha

Imbuga za Internet Ziraregwa Gusenya Ingo

Ibarurishamibare riragaragaza ko Facebook idatanga amahoro n’umudendezo ku bashakanye cyangwa kubateganya kurwubaka. Mu gihugu cy’Ubwongereza uru rubuga biravuga ko arirwo ruri gutuma haba ubutane butagira ingano ku ngo. Umubare uteye inkeke urerekana ko uku kuzamuka kwa Facebook ari ikirenga gusa bikaba binavugwa ko guteye inkeke kubera kutagira ibanga kwarwo.

“Ninkaho yabaye umuntu wa gatatu muri gahunda z’abantu babiri” ibi bikaba byaravuzwe n’umucamanza wazobereye mu by'amategeko mbonezamubano ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Telegraph.
Impamvu ishetu zivugwa kuba arizo nyirabayazana w’itana ry’ingo kuri Facebook harimo amafoto, ubutumwa bwandikwa, ibyo abantu bita gupostinga ndetse bishobora gutuma umuntu w’inshuti yawe ashobora gukeka bynshi bikaba bituma urugo gusenyuka ari nkako kanya.

Ibindi bivugwa ko ari nyirabayazana ni ibyavuzwe kubyo wanditse ku rukuta rwawe (Wall) bakunze kwita amakomanteri (Comments) kuko niba abashanye hari uwanditse ikintu runaka haraza kuza abandi bagihinyuza cyangwa bakemera gutyo umwuka mubi utangire gututumba mu rugo.

Icyanyuma gikunze kugarukwaho ni inshuti umuntu agira kuri Facebook, kuko bamwe muri bo haba hari ibyo muhuriyeho uwo mwashakanye atazi, ibi bigatera impagarara mu rugo kuko akenshi ziza zikurikira ibyo baba banditse. Biravugwa ko ubu imbuga nkoranyabantu zisigaye zikoresha ubutumwa bwinshi kuruta e-mail ndetse na sms, bikaba byatuma rero abantu bahahurira kugirango bagire icyo bageraho bidaciye mu nzira nyazo.

Ubundi interineti ikiza yahuzaga abantu ariko ubu yahindutse ibikoresho cyo gusenya nibyo abantu baba baramaze kugeraho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego