Bang Media

Shakisha

Imireho y'Umukobwa Wabyariye Iwabo

abakobwa babyariye Iwabo
Ibihugu byinshi biri munsi y’ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, biracyagoswe n’amikoro make atuma bitita ku bibazo by’ibyiciro bimwe byihariye mu bigize abaturage babyo. Aha twavuga nk’ikiciro cy’abakobwa babyariye iwabo, babarirwa mu cyiciro cy’urubyiruko rufite ibibazo by’ubukene bukabije. Nyuma y’imyaka 17 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, hari byinshi bimaze gukorwa mu byerekeye ubukungu, ibikorwa remezo, ubumwe n’Ubwiyunge, n’imibereho myiza y’abaturage no mu zindi nzego.

Ibikorwa bigamije kurengera Umugore n’Umuryango byitaweho, ariko ikibazo cy’abakobwa babyariye iwabo ntikigeze kitabwaho. Nta politiki yihariye yashyizweho igamije gukumira no kurwanya akato n’ihohoterwa bikorerwa iki cyiciro cy’abaturage babarirwa mu rubyiruko mu cyaro no mu Mujyi. Muri sosiyete Nyarwanda, abakobwa babyariye iwabo ntibafatwa nk’abakobwa, cyangwa nk’abagore, baheze mu gihirahiro. Umuntu yakwibaza niba nabo bibona mu munsi wahariwe abagore wizihijwe tariki ya 8 Werurwe.

Umuco Nyarwanda wagaragayemo ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore, uwo muco ukaba wita cyane ku busugi cyane cyane bw’abakobwa. Umukobwa watwitaga atarashyingirwa yahabwaga akato, agakatirwa urwo gupfa, akajyanwa kurohwa mu mazi y’ibiyaga n’inzuzi bavuga ko yakoze ishyano mu muryango. Kugeza n’ubu hari amazina ahabwa abakobwa babyariye iwabo, ugasanga agamije kubambura agaciro ka muntu. Aha twavuga amwe muri yo : ibishubaziko, indaya, n’andi abambura agaciro k’ikiremwa muntu.

N’ubwo Itangazo rusange ku burenganzira bwa muntu rivuga ko abantu bavuka bisanzuye, bangana, bafite uburenganzira bungana, nta vangura rishingiye ku cyo ari cyo cyose, cyaba ubwoko, ibara, ibitsina, ururimi, amadini, politiki, inkomoko, ubutunzi, cyangwa amavuko, biracyagaragara ko uburenganzira b’abakobwa babyariye iwabo bwahohotewe igihe kirekire. Ibibazo biracyari byinshi kugira ngo uburenganzira bw’icyo cyiciro cy’abagore n’abana bwitabweho.

Ibyo bibazo byose bivuzwe hejuru byabaye imbarutso yo gushyiraho Umuryango urengera Umugore n’Umwana witwa SOPROWOFA mu magambo ahinnye y’icyongereza.
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo

Intego z’Umuryango SOPROWOFA, nk’uko Mukarukundo Vestine Umuyobozi akaba ari nawe washinze uyu muryango yabitangarije abitangaza ngo ni ugushyigikira, kuzamura no kugira inama abagore n’Umuryango. Ushishikajwe by’umwihariko no kugaragaza neza isura y’umugore mu mibereho n’umuco, gukora ubuvugizi mu kubaka ubushobozi mu bukungu bukiyongera gukora ibishoboka ngo imiyoborere myiza idaheza inyuma abagore,gukora ibishoboka ngo ubushobozi bw’inzego bwiyongeraguharanira ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’amahoro, kwigisha gukumira inda z’indaro na virusi itera SIDAguharanira ko habaho kubaka ubushobozi bw’abagore mu kwifatira icyemezo mu kwiyongerera ubumenyi, icyizere no kwikemurira ibibazo.

Umuryango SOPROWOFA umaze kubarura abakobwa babyariye iwabo bagera ku ijana na mirongo irindwi n’icyenda (179) mu Murenge wa Gikomero wo mu Karere ka Gasabo.

Uwo Murenge ufite abaturage 15,603 bibumbiye mu ngo 3,464 (Raporo y’Umurenge ya Kamena 2011). Iki ni ikibazo gikomereye igihugu kuko umubare w’abana b’abo bakobwa bababyaye uri hejuru. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yasabye SOPROWOFA gukorera mu Turere hirya no hino kugira ngo hitabwe kuri abo bakobwa babyariye iwabo no ku bana babo baba mu bibazo bitoroshye.

Intego nyamukuru y’Umuryango SOPROWOFA ni ugukumira inda z’indaro, gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guharanira uburinganire n’uburenganzira bwa muntu, gukumira ikwirakwizwa rya Virusi HIV itera AIDS, kwita ku bana badafite kirera, guteza imbere uburinganire mu muryango no gushyigikira amahoro n’iterambere ry’umugore n’umuryango.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment