Bang Media

Shakisha

Imiterere y'isi mu Kirere

Iyo wubuye amaso ukareba mu kirere mu masaha y'ijoro hari umucyo, ubona inyenyeri. Buri nyenyeri iba iri mu kirere ni izuba ubwayo kuko burya iba ifite imibumbe imurikira iba iyigaragiye. Bishoboka ko ubona ikirundo cy'inyenyeri nyinshi ziri hamwe, mu ndimi z'amahanga icyo kirundo kitwa Galaxy (soma galaksi).

Buri nyenyeri ukwayo iba ifite imibumbe myinshi iyikikije iboneshereza. Iyo nyenyeri n'iyo mibumbe bigize icyo abahanga bita système solaire.

Isi dutuyeho hamwe n'imibumbe 8 bituranye nabyo bifite système solaire yabyo. Iyo mibumbe 9 hamwe n'inyenyeri igaragiye (izuba) bigize icyo abahanga n'inzobere mu by'ubumenyi bw'isanzure babatije Solar system (système solaire) ku buryo bw'umwihariko. Galaxy dutuyemo yabatijwe Milkyway Galaxy cyangwa se La Voie Lactée mu gifaransa. Bivugwa ko igizwe n'inyenyeri miliyari 200 buri imwe igiye ifite imibumbe iyigaragiye. Milkyway Galaxy ariko siyo yonyine igize isanzure, hoya ahubwo abahanga bavuga ko hashobora kuba hari izindi galaxy zigera kuri militari 125 cyangwa zirenga.

Isi dutuyeho ni umubumbe wa gatatu ugaragiye izuba inyuma ya Mercure na Venus. Ikurikiwe na Mars, Jupiter, Saturne, Uranus, Neptune na Pluto. Hagati y'ziuba na Mercure harimo ibilometero miliyoni 58, mu gihe hagati y'ziuba n'isi harimo uburebure bwa miliyoni hafi 150, Pluto iri mu bilometero hafi miliyari hafi 6. Mercure na Venus niyo mitoya mu yindi yose mu gihe Jupiter ariyo nini, ingana n'isi inshuro hafi 137 zose.

Nkuko iyi mibumbe igiye igaragira izuba ni nako nayo igiye ifite indi mibumbe mito mito iyigaragiye nayo (iyizengurutse). Urugeroo isi dutuyeho izengurukwa n’ukwezi, umubumbe muto ufite hafi umurambararo (diametre) ungana n’ibilometero 6000 ; Jupiter ifite indi mibumbe 14 iyigaragiye. Mercure na Venus niyo idafite n’umwe. Aha ntitwabura kuvuga ku zuba, inyenyeri igizwe n’imyuka ya gaz za hydrogene ndetse na Helium ahanini.

Mu ncamake, isi ni umwe mu mibumbe 9 igaragiye inyenyeri rusange yitwa izuba, iyi mibumbe yose ikaba ikomora urumuri n’ingufu kuri iyo nyenyeri rusange. Uyu muryango w’imibumbe 9 n’izuba witwa système solaire. Hari izindi système solaires nyinshi mu kirere. Izituranye nizo zigira umuryango mugari witwa galaxy, galaxy nazo hamwe zikagira isanzure (univers-e-)

Isanzure

Hirya ya galaxy yacu (Miky way) hari izindi galaxy, zose hamwe zibarurirwa kuri miliyari 125. Kubera ingano y’ubugali bw’isanzure, ubunini cyangwa uburebure bupimwa mu gipimo kidasanzwe kitwa Light-year, année lumière. Light year nk’igipimo fatizo ni uburebure bw’ahantu urumuli rushobora kugenda mu gihe cy’umwaka, iminsi 365. Ubundi mu isegonda imwe urumuri rugenda ibirometero ibihumbi 300. Ni ukuvuga ko Light Year imwe ingana n’ibirometero biyingayinga miliyari ibihumbi 10. ( Urumuli rw’imirasire y’izuba rujya kugera ku isi hashize iminota umunani). Ubushakashatsi buracyakomeje mu rwego rwo gucukumbura no kongera ubumenyi ku isanzure, abahanga basanga ari bikeya cyane umuntu azi byerekeranye nayo.

Kuzenguruka kw’Isi Umubumbe wacu ugira ingendo ebyiri ukora : urwo kwizenguruka n’urundi rwo kuzenguruka izuba.

  1. Isi yizenguruka ubwayo mu gihe kingana n’amasaha 24, Uwayiremye ni uburyo yashyizeho bwo kugirango urumuli rw’izuba rusakare ku bice bitandukanye byayo mu gihe kingana. Hari imvugo mu kinyarwanda igira iti izuba ryarenze ; hari benshi batekereza ko izuba ari ryo rizenguruka isi,riturutse i burasirazuba rigana i burengerazuba nyamara siko biri, ahubwo ni isi izenguruka izuba mu cyerekezo gitandukanye ni ukuvuga iva iburengerazuba igana i burasirazuba. Ntitubasha kumva uru rugendo umubumbe wacu ukora kubera impamvu zitandukanye tuzagarukaho nyuma. Uku kuzenguruka niko gutuma amanywa n’ijoro bisimburana. Yakabaye itikaraga, igice kimwe cyahora mu mwijima ikindi kigahorana urumuri rw’ izuba ubutitsa.Ni ukuvuga ko iyo twebwe turi ku manywa hari ikindi gice cy’isi kiba kiri mu mwijima, bari mu ijoro.
  2. Isi kandi ifite urundi rugendo ikora izenguruka izuba, urugendo irangiza mu gihe kingana n’iminsi 365 n’amasaha 6. Kurangira k’umwaka bivuga ko isi iba irangije urugendo rwayo izenguruka izuba. Nkuko kuri kalendari nta buryo bwo gushyiraho ariya masaha atandatu, akurwaho nyuma y’imyaka ine akaba yuzuye umunsi ariyo mpamvu hari imyaka iba ifite iminsi 366 mu gihe indi iba ifite iminsi 365. Urugero uyu mwaka uzagira iminsi 365 mu gihe 2012 izagira 366, bituruka kuri ayo masaha abahanga bahisemo kujya bongera ku mwaka nyuma y’imyaka ine. Uku kuzanguruka kw’isi gutuma habaho ihindagurika ry’ibihe, ni ukuvuga itumba cyangwa impeshyi, urugaryi n’ibindi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment