Bang Media

Reba Video

Shakisha

Imodoka Nini Ku Isi

imodoka nini ku isi
Iyi modoka izwi ku izina rya Liebher T282B, ikaba yarakozwe n'isosiyete yo mu gihugu cy'u Budage. Ifite uburebure (hauteur) bwa metero 7 na cm 40, ipima toni 203 zose, mu gihe ishobora gupakira ibintu bifite uburemere bwa toni 363 !

Amapine yayo afite uburebure bwa metero 4, akaba akorwa n'amasosiyete nka Michelin cyangwa Bridgestone: ipine rimwe ripima toni 5, mu gihe agaciro karyo gahagaze ibihumbi 30 by'amayero (miliyoni hafi 25 z'amanyarwanda).

Iyi modoka kandi niyo kamyo yambere ifite imbaraga kurusha izindi ku isi, kuko moteri yayo yo mu bwoko bwa diesel ikoreshwa n'amashanyarazi ahanini: ipima toni zirenga 10 ikaba ifite cylindrée ya 90 l, umuvuduko wayo ukaba ugarukira kuri 65 km mu isaha.

Iyi modokari ihagaze amayero 3.5. Abashaka kuyigura mugomba kumva ikintu kimwe: iyi modoka yagenewe gukora mu birombe by'amabuye y'agaciro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego