Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inama 10 Zagufasha Kubona Akazi

1.Gubonana no kwaguka mu mishyikirano ugirana n’abandi

Bwira inshuti zawe , abo mu muryango wawe, abo muziranye, abarimu bakwigishije, abo mufatanya mu idini. ugomba gukora uko ushoboye abantu benshi bakamenya ko ushaka akazi.

2.Tegura neza umwirondoro wawe(CV)

Ushobora gusaba undi muntu akayisoma, akanagukosora mu bijyanye n’ikibonezamvugo. Ikindi ushobora kureba umwarimu ukamugisha inama. Cyangwa ugasoma ibitabo bigirira icyo bivuga ku myandikire y’mwirondoro(CV). Ikindi ushobora kureba ku muyoboro wa internet.

3.Mu gihe usaba akazi, ugomba kugaragaza urutonde bw’ibyo ushobora gukora bijyanye n’akazi usaba

Niba bagusabye kugirana nabo ikiganiro bagira ibyo bakubaza(interview) ntukibagirwe kuvuga ibyo ushoboye gukora mu buryo burambuye. Uburyo ubivugamo bushobora gutuma baguha akazi.

4.Gushaka ibibazo bakunze kubaza mu kizamini cy’akazi

Ushobora kubaza abafite akazi bigize gukora icyo kizamini, cyangwa ukareba zimwe mu mbuga zivuga ibijyanye no gusaba akazi.

5.Mu gihe ubonye ushobora kuzazamurwa, ntukange akazi kari hasi y’impamyabushobozi

Ubwo niba witwara neza kandi ufite ubushobozi uzabonamo akazi kagushimishije.

6.Gukorera ubuntu mu bijyanye n’ibyo wize kugirango ugire uburambe

Gushyira mu bikorwa ibyo wize ukiri ku ntebe y’ishuri bizatatuma wongera ubushobozi, ikindi uzamenyana n’abakora ibijyanye n’ibyo wize. Babwire ko ushaka akazi.

7.Ntukibagirwe ko n’iyo ukoze akazi uri umukorerabushake, mu gihe runaka bifatwa nk’uburambe mu kazi.

8.Ite ku myambarire yawe

Mu gihe uhitamo imyambaro uzambara niba bagusabye kugirana nabo ikiganiro bagira ibyo bakubaza(interview) ugomba kureba urwego umwanya upiganirwa urimo. Ugomba kuba ukeye kandi usa neza. byaba bibabaje ubuze akazi kubera ko udasa neza.

9.Soma ibinyamakuru kenshi

Gusoma ibinyamakuru, gusura imbuga za internet ziranga akazi n’ubundi buryo bwagushobokera. Kwitwaza ibyangombwa byose bisabwa ku buryo wahita ubitanga mu gihe umenye aho bashaka umukozi. Ugomba gushyiraho imihati uko bigushobokeye.

10.Gushaka akazi nabyo bikwiriye kukubera akazi

N’ubwo bavuga ko gushaka akazi nabyo ari akazi, ni bimwe mu byagufasha kukabona. Ushobora kumara amasaha runaka ugashaka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego