Bang Media

Shakisha

Inama 10 zagufasha kwirinda ingaruka ziterwa na telefone ngendanwa

Uko iterambere rigenda rikataza mu bijyanye no gukoresha telefone, ndetse n’ikwirakwizwa ryazo bishobora gutera impungenge abantu , bitewe n’uko imiterere yazo ishobora kugira ingaruka ku buzima , urugero ,ishobora gutera kanseri , indwara yo mu bwonko(céphalées) cyangwa igatuma udatekereza neza (perte de mémoire) . bityo izi nama 10 zagufasha kwirinda ingaruka zituruka mu gukoresha telefone.

1. Ntukemerere abana bari munsi y’imyaka 12 gukoresha terefone ; keretse mu gihe hari ikinti kihutirwa(urgence). Kuko ingingo z’umubiri wabo ziba zitarakomera bityo bikaba byaborohera kugerwaho n’ingaruka za telefone.

2. Mu gihe uhamagara , kora ibishoboka byose maze ntiyegere umubiri niba byagushobokera wayishira ku ntera ya metero imwe. Iyo telefone yegereye umubiri biba byoroshye kuwugiraho ingaruka kurusha uko yaba itakwegereye.

3. Ugomba guhamagara umuntu ari mu ntera ya hejuru ya metero imwe . irinde guhamagara uri ahantu hahurirwa n’abantu benshi; urugero nko muri gare, muri busi.

4. Irinde kuyitwara ahantu ishobora guhurira n’umubiri wawe. Mu gihe ugiye kuryama , ntukayiraze ku mutwe wawe ; by’umwihariko abagore batwite.

5. Mu gihe uyitwaye, jya ukora uko ushoboye igice cy’aho bakanda imibare(clavier) kerekeze ku mubiri wawe.

6. Ni byiza kuganirira kuri telefone igihe gito , kuko ingaruka zo kuyikoresha igihe kinini ziriyongera bitewe n’umwanya munini wo kuyiganiriraho. Niba uteganya kuganira igihe kinini, ushobora gukoresha telefone z’umugozi (fixe) kuko zikoresha ikoranabuhanga riciriritse (micro-ondes) bityo ingaruka zayo zikaba ari nke ugeranyije na telefone igendanwa.

7. Mu gihe uhamagarwa cyangwa uhamagara hindurunya imisaya. Mu gihe uhamagara ntuhite ushyira ku gutwi mu gihe uwo muvugana atarayifata.

8. Irinde kuyikoresha mu gihe reseau ari nke. Nanone uri kwihuta cyane , cyangwa uri mu modoka , cyangwa muri gareyamoshi.

9. Koresha cyane uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi (SMS); kuko birinda telefone guhura n’umubiri wawe.

10. Niba bigushobokera , reba icyuma gipima uburyo ikugira ingaruka (Débit d’Absorption Spécifique)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment