Bang Media

Shakisha

Inanga ni Igikoresho cya Musika nk'ibindi

Muri iki gihe tugezemo usanga benshi bibaza niba inanga gakondo ishobora gufatwa nk’ inanga za kizungu zirimo gitari n’izindi zikoreshwa muri muzika mu rwanda muri afurika ndetse no hirya no hino ku isi. Nyamara bamwe mu banyarwanda barimo n’abazicuranga bemeza ko nta tandukaniro.

Ubusanzwe inanga ni igikoresho cyakoreshejwe cyane muri muzika nyarwanda kuva kera cyane. Aho iterambere riziye rero zasimbuwe n’ibyuma bya kizungu, zisa nk’ izibagiranye. Ndetse abasigaye bazicuranga ugasanga ari bantu bakuze.

Bamwe mu bakoresha ibyo bikoresho gakondo bemeza ko ibyo bikoresho bya muzika ntaho bitandukaniye n’ibya kizungu tuzi. Umusaza Kirusu Tomasi amaze imyaka isaga 60 acuranga inanga nyarwanda. Avuga ko kuri we inanga ari umuyoboro w’ ubutumwa butandukanye ikindi kandi ikaba ari kimwe mu biranga umuco nyarwanda.

Muzehe Kirusu uzwi ku nanga nka Mugoyi na Nyiragore, asobanura ko ajya kumenya gucuranga inanga yabivanye ku basekuruza be bajyaga bacuranga i bwami mu nkera. Ubu ku myaka 78 afite muzehe Kirusu acuranga inanga ndetse akaba afite n’umukobwa we wamukurikije ari we Nzayisenga Sofiya.

Mu myaka amaze, avuga ko asanga inanga ari igikoresho cyiza. Iki gitekerezo cya muzehe Kirusu agihuza n’umukobwa we Nzayisenga Sofiya. Nzayisenga Sofiya ubu ufite imyaka 3, yatangiye gucuranga inanga afite imyaka 6 gusa, aho yigishwaga se Kirusu Tomasi. Nzayisenga avuga ko ibyo yagezeho mu guhimba indirimbo no gucuranga inanga abikesha uyu musaza umubyara.


Kimwe na se, Nzayisenga avuga ko inanga ari igikoresho gifite akamaro ku banyarwanda. Agira ati« hari n’ abatekereza ko nta wakoresha inanga mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe imana, nyamara jye ndabikora kandi ntacyo bitwaye ».

Ngo abanyarwanyarwanda bakunze gufata inganga ya kinyarwanda nk’ umuziro ari na yo mpamvu usanga benshi badakunda kuzikoresha nk’ uko Nzayisenga abivuga. Nzayisenga ubu arimo kwiga gucuranga ibikoresho bya Kizungu birimo gitari, piyano n’ibindi. Ibi ngo abikora mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ngo arebe isano iri hagati y’ ibikoresho bya kijzungu n’ inanga ya kinyarwanda abanyarwanda bakoresheje kuva kera.

Cyakora ahamya ko kuva yatangira kwiga gucuranga ibyo bikoresho yasanze indirimbo icurangishijwe inanga za kizungu n’ izicurangishije inanga ya kinyarwanda nta tandukaniro rihari ryatuma abanyarwanda begukira iby’abandi bakeka ko ibyabo ari umuziro.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment