Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ingaruka mbi ko Ikoranabuhanga ku bana

Abana b’iki gihe nta kindi kibahugije bureste ibijyane n’ikoranabuhanga. ikoranabuhanga rigira akamaro kanini mu buzima bwacu, ariko nkuko byagaragaye, rikaba rinafite ingaruka mbi cyane cyane ku bana. Ababyeyi bakwiye kuba maso kubyo abana babo bari gukora bijyanye n’ikoranabuhanga.

Zimwe mu ngaruka z’ikoranabuhanga kubana harimo:

1. Kuba ntabusabane bagirana na sociyete batuyemo
Ubusabane hagati y’abana n’abagenzi babo bugerwaho hakoreshejejwe ikoranabuhanga kuruta uko bahura bari kumwe. Bimaze kugaragara ko abana aho kungirango bagirane ikiganiro hagati yabo amaso ku maso, bifashisha za telephone z’igendanwa na za interineti bandikirana ubutumwa.

2. Kuba ntacyo bakibasha kwikorera.
ikoranabuhanga ryateye imbere,ubu bamwe ryabagize abanebwe,ubu hari abana benshi batagisura bagenzi babo cyangwa abavandimwe babo, kumenya amakuru yabo bakoresha itumanaho ariyo telephone,bahamagarana cyangwa za interineti bandikirana.Abandi ntiba kijya gukina,ahubwo bahora bikinira imikino yo kuri televiziyo bita video games.


3. Umubyibuho ukabije
Umwana kubura icyo akora bishobora ku mutera umubyibuho ukabije. Uyu mu byibuho uterwa akenshi, iyo umwana arya, ariko nta bashashe gukoresha umubiri we (gukina,gukora imirimo yo murugo,gutembera),bimutera umubyibuho kandi umubyibuho naho ugira ingarunga mbi ku mubiri w’umuntu, nko kurwara indwara ya diabete(igisukari),indwara y’umutima.

4. Ntibatekereza kure
Ikoranabuhanga rifasha benshi mu kugira ibitekerezo ,ariko hari n’abandi, ibitekerezo byabo bidindira kubera kuri koresha cyane harimo abana. abana bakiri bato ibitekerezo byabo ntibikura kuko badashaka kugera hirya no hino,kwiga ibindi bitandukanye,ibyo bigaterwa nuko usanga umwana amara amasa 24 yose ari kuri interineti, akina imikino kuri televiziyo, avugana n’abantu kuri telefone. Gutwarwa n’ikoranabuhanga ku bana, bituma umwana atabona igihe gihagije cyo kuganirizwa n’umubyeyi we cyangwa n’abandi bantu,bigatuma atagira icyo y’iyungura mu bitekerezo bye.

Ubundi buryo ikoranabuhanga igira ingarukambi ku bana mu buryo bw’imitekerereze,naho usanga umwa areba filime z’igararagaza imico mibi(filime pronographique) kuri za interinete,ibi bituma umwana akura ashaka nawe kubikora.
Buri mubyeyi wese abe maso kandi agire inyota yo kumenya icyo ikoranabuhanga ry’igisha umwana we.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego