Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inkomoko ya Kalendari y' ubu

Ubundi ubusanzwe tumenyereye ko umwaka urangira mu kwezi k`Ukuboza(12), ukurikiye ugatangira mu kwezi kwiswe Mutarama cg ukwa mbere.

Ibi siko byahoze. Werurwe (Mars) niko kwahoze ari ukwezi kwa mbere kuri kalendari yitiriwe abaromani (calendrier Romain), impamvu nta yindi yari yaratumye bahitamo uku kwezi kwa Mars, ni ukugaragaza agaciro bahaga Mars, ikigirwamana cyabo cy`intambara .

Ahagana mu mwaka wa 46 mbere y`ivuka rya Yesu Kristo nibwo umwami w`abami Jules Cesar yafashe umwanzuro ko italiki ya mbere y`ukwezi kwa Mutarama (Janvier) iba itangiza umwaka mushya. Iri zina ry`uku kwezi kwa Mutarama (Janvier,mu gifaransa, January mu cyongereza) ryakomotse ku izina Janus, ikigirwamana cy`Abaromani kitiriwe inzugi n`imiryango.
Iki kigirwamana gifite amasura abiri yerekeye ahantu habiri hatandukanye: imbere (nk`ikimenyetso cy`ibihe bizaza), n`iyuma (nk`ikimenyetso cy`ibihe byahise).

Iyi Kalendari ya Jules Cesar yarakurikijwe kugeza ku gihe ubwami bw`Abaroma bwacikiyemo ibice, umwami Karoli wa Mbere cg Mukuru (Charles 1er,le Grand,Charlemagne) yafashe icyemezo cyo guhindura umunsi witwa uw`itangira ry`umwaka. Uyu munsi warimuwe noneho ushyirwa kuri Noheli, ku italiki 25 z`Ukuboza.

Haje gukurikiraho igihe umunsi utangiza umwaka wabaye uwa Pasika; aha ni mugihe cy`abami bitwa abakapetiyani (Capétiens), abami bategetse ahagana muw`i 987 kugeza ahagana 1328, mu gihugu cy`u Bufaransa.

Ni ahagana mu mwaka wa 1582, ubwo umukuru wa kiliziya gatolika, papa Grégoire wa 13, yafataga umwanzuro wo kongera kugarura italiki ya 1 Mutarama nk`umunsi wa mbere w`umwaka.
Iyi kalendari ikaba yarasaga cyane n`iya Jules Cesar. Yari ifite umwaka w`iminsi 365 n`ibice 2425.
Nk`uko nta munsi w`igice ubaho, hafashwe umwanzuro ko umwaka ugira iminsi 365, bya bice bikaziyongera ku myaka 3 itaha,ubwo uyikurikira wa kane, ukagira iminsi 366.

Itandukaniro ryaje kugaragara ubwo abahanga mu by`ikirere babwiraga uyu mu papa(pape,pope) ko kalendari ya Jules Cesar yihutagaho hafi iminota 11 buri mwaka. Iki kibazo cyo kwihuta kwa kalendari ya Jules Cesar cyagaragaye hashize imyaka 1628(1582+46), ibi bihwanye n`iminsi 11 umwaka w`iyi kalendari wasigagaho umwaka w`izuba, ubundi iminsi 365 bivuga igihe isi iba irangije urugendo ngarukamwaka (périodique) izenguruka izuba,.

Uko byakemuwe? Komisiyo yari ibishinzwe yafashe umwanzuro wo gukuraho iyi minsi cumi n`umwe yose. Iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa, maze italiki ya 4/10/1582 ihita iba iya 15/10/1582.
Ibibazo bikemuka gutyo.

Iyi kalendari yitiriwe Grégoire niyo dukoresha mu gihe cya none. Ikaba iniganje mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego