Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inkuru Zavuzweho n'Abantu Benshi Kuri Facebook muri 2011

Muri cyino cyumweru abakozi ba facebook bakaba barateraniye mu bufaransa aho bamaze kugira abantu bagera kuri milioni 25 bayikoresha, bari barimo gusuzuma ubutumwa abafatabuguzi babo bohererezanyije mu mwaka wa 2011, bazigereranya nizoherejwe mu mwaka wa 2010.

Banarebeye hamwe inkuru zashishikaje abantu muri uno mwaka aho basanze higanjemo cyane impfu z’abantu bari ibyamamare ku isi, nka Steve Jobs, Ben Laden, Amy Winehouse ndetse ni ntambara yo uri Libiya .Banarebye inkuru zagiye zishishikaza abantu mu bihugu bitandukanye nkaho mu byongereza inkuru yavuzweho n’abantu cyane muri uno mwaka ari ubukwe bw ‘igikoma cy’ubwongereza William na Kate Middleton.

Mu bufaransa kandi byabashije kugaragarako byibura buri muntu ukoresha Facebook aba afite inshuti zitari munsi 130, kandi icya kabiri cyabo kikaba kigera byibura kuri uwo muyoboro mpuza abantu buri munsi.

Kuri Facebook ubungubu abantu barenga miliyoni maganinani baganirana ibiganiro ku bintu bitandukanye byaba ibyo barimo gukora cyangwa se ibirimo kubera hirya no hino ku isi, ibi bigatuma inkuru ishobora kumenywa n'abantu benshi mu gihe gitoya.

None twakwibaza ese mu Rwanda iyo urebye usanga ari nk'abantu bangahe bitabira Facebook? Ese ibamarira iki mu buzima bwabo bwa buri munsi? Ese mubona ari izihe nkuru zivugwa hano mu Rwanda ziciye kuri uru rubuga?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego