Bang Media

Shakisha

Inkweto zikoze mu misatsi !

inkweto-umusatsi

Tsai Shiou-ying, umutegrugori usanzwe akora umwuga wo gutunganya imisatsi ndetse nyuma yo kwegukana ibihembo byinshi kubera uwo mwuga we, kuri ubu noneho aratangaza ko yafashe icyerekezo cy'ubukorikoli, akaba akora ibintu binyuranye mu misatsi aba yogoshe abakiliya be.

Ibi bikoresho birimo imitako y'abagore nk'amaherena ndetse n'indi mitako yo mu nzu nk'inanasi yabashije gukora, muri utu dutangaza uyu mutegarugori w'imyaka 54 anabasha gukora inkweto zambarwa muri iyo misatsi ! N'ubwo bwose ngo atajya yambara inkweto zifite talo ndende (hauts talons), ngo ntibyamubuza kuzikora, kuko ari umufana wazo !

Gukora umuguru umwe yatangaje ko bimutwara igihe kiyingayinga ukwezi. Ngo afite n'igitekerezo cyo gukora imyambaro mu misatsi. Ibyinshi muri ibi bikoresho ubu yatangiye kubigurisha mu mujyi mutoya atuyemo wa Taichung.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment