Bang Media

Reba Video

Shakisha

Inzoga yaba yarabaye intangiriro y'iterambere ku isi!

Bamwe mu bahanga mu gusesengura ry’ibisigazwa by’amateka bemeza ko abahinzi bo mu bihe bya mbere bahinganga ibinyampeke(ibigori, n’amasaka), atari ukugira ngo babirye, ahubwo bakabihingira gukoramo inzoga.

Icyo gitekerezo kigarukwaho kandi n’umwe mu bahanga bo muri Kaminuza, Simon Fraser, yo muri Kanada, mu nkuru yatangaje mu kinyamakuru, Live, Science, aho ashyira ahagaragara icyo yabonye mu bushakashatsi bwe.

Nkuko akomeza abivuga, kutamenya gutunyanga ibinyampeke ku buryo byaribwa no kuba barakundaga gukora ibirori mu miryango ni ibimenyetso byerekanana ko iminyampeke byahingirwaga gukorwamo inzoga gusa.

Abahanga mu gusesengura ibisigazwa by’amateka bakomeje kwemeza ko ibinyampeke bitaribwaga cyane mu bihe bya mbere. Ku babiryaga, byabasabaga kubikusanga, bakabikura mu bishishwa hanyuma bakabona kubisya. Iyo mirimo yafataga igihe kinini.

Uwo murimo ugoranye wabaye intangiriro z’ubuhinzi ku isi ndetse utuma n’abantu bakwira mu bice byose by’isi ndetse no mu bice ubundi batashoboraga kugeramo kera kuko ubusanzwe batungwaga n’uguhiga.

Urugero rutangwa ku baturage b’abamaya(kavukira ba Amerika y’amajyepfo), aho ibigori bihingirwa gukorwamo inzoga. Abagore bamara amasaha agera kuri 5 buri munsi nta kindi bakora kutari ugusya impeke z’ibigori.

Ibyo byatumaga ibinyampeke biba ibiribwa by’imboneka rimwe byahabwaga gusa abashyitsi bo mu rwego ryo hejuru. Birashoboka rero ko inyota y’inzoga yaba imwe mu mpamvu abantu bemeraga bakavunika bahinga, banatunganya ibinyampeke nk’ibigori n’amasaka.

Ikibazo kirimo ni uko ibi byose bishingiye ku isesengura rya muntu. Nta bimenyetso bya gihanga byari byaboneka bibyemeza neza. Kugeza ubu, ibimenyetso byonyine bihari ni ibyabonetse muri Irak ahavumbuwe ibisiganzwa byo mu kinyejana cya 5 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu.

Abahanga bo bemeza ko itunganya ry’inzoga ryatangiye ahagana mu mwaka wa 6000 mbere ya Yezu Kristu.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego