Bang Media

Reba Video

Shakisha

Irinde Abajura kuri Internet

Hari bamwe na bamwe bazaza bakubwira ko bakwifuriza ibyiza mu buzima. Bamwe muri bo bazakoherereza e-mails bakurangira akazi, abandi bakubwire ko hari imishinga runaka bagufitiye ibyara inyungu, n’aho abandi bakwizeze ko bazaguha 1/10 numara kubafasha kubona imitungo yabo itabye mu mahanga. Ntuzigere ugwa muri uyu mutego!

“Ese aya madolari 250 ushaka ko nohereza ni ayo kugira ngo mbone viza ya Amerika vuba na vuba? Utekereza ko byose bizaba birangiye mu gihe kingana iki? Mu kurangiza, reka nizere ko umwanya wanjye ugihari ku kazi.” Aho niho Jane Isugi yarangirije e-mail yari agiye kohereza kuri Thomas Gabriel—umuntu atazi bahuriye kuri Internet iminsi 10 mbere.

‘Thomas Gabriel’ nta kindi aricyo uretse gusa kuba umujura ukomoka muri Nigeria. Uyu Thomas Gabriel akaba yohereza e-mails zitagira ingano ku bantu benshi ku isi agerageza kugira ngo nibura hazagire bamwe bagwa mu mutego we abibe. Ibi abikora abizeza kubashakira akazi gahemba ama dolari ibihumbi mu bihugu bikize.

“Abantu nka njye batazi ubujura bubera kuri Internet basubiza izi e-mails hanyuma bagatangira kwibwa amafaranga yabo,” biricuzwa na Madamu Isugi utuye Gikondo kandi akaba ari muri bamwe baguye muri uyu mutego.

Madamu Isugi yahuriye na ‘Thomas Gabriel’ kuri Internet ku rubuga rwi guhuza abantu (social network) rwitwa PerfSpot. Uru akaba ari urubuga ruto cyane—kandi ruzwi n'abantu mbarwa—ugereranije na Facebook hamwe n'izindi.

Thomas Gabriel arashaka ko muba inshuti. Kanda hano urebe PerfLife ye. Jane Isugi yahise akanda!

Akimara gukanda, yahise agera kuri PerfLife ya ‘Thomas Gabriel noneho asanga ibintu byose akeneye birahari: e-mail, telefoni na faksi byo muri Amerika. Ibyo byonyine byahise bimwizeza ko uyu mugabo akomoka muri Amerika.

Nyuma y'iminsi mike bahise batangira kwandikirana bakoresha e-mails zabo aho gukoresha PerfSpot. Ubusanzwe Thomas Gabriel yakundaga kumwoherereza amaruwa maremare kugeza ubwo byageze kuya 3 aba aribwo amubwira ko hari NGO yitwa International Welfare and Care Agancy (IWCA) iri gushaka abakozi ku isi hose.

“Birumvikana ko nagombaga kumusubiza. Nanditse mubwira ko binshimishije cyane kandi nkaba nshaka gukora muri IWCA,” biravugwa na Jane Isugi. Thomas Gabriel nawe yamusubije ko anejejwe cyane no kuba Madamu Isugi yemeye akazi noneho anamugira inama yo kugasaba avuga ko “yoherejwe (recommended) na Thomas Gabriel, umwe mu bashinze umuryango IWCA.”

Amafaranga yo kwita kuri dosiye
E-mail ya kane ya Thomas Gabriel yaje irimo IWCA Program Brochure 2008 muri PDF kugira ngo amenye ibisabwa byose ndetse anabashe kohereza ibisabwa mu kazi byose mu gihe arangije kubyuzuza. Yanabwiwe ko agomba kwishyura US$500 yo kwita kuri dosiye ye.

Uyu muryango utabaho IWCA ntugira website na e-mail byawo bwite, ahubwo ibintu byose—kwandika abantu basaba akazi hamwe n'ibindi—byose bikorerwa muri Yahoo! Mail. Iki kikaba ari ikintu cy'ingenzi cyari gikwiye gufasha abantu gutahura abajura ariko kenshi usanga ibi bizwi gusa n'abazobereye Internet (techies) gusa.

Wari ukwiye kugira amakenga hagize ukwandikira ibirebana n'akazi avuga ko akomoka mu kigo gikomeye cya guverinoma ariko ugasanga arakoresha Gmail cyangwa se izindi e-mails zihabwa rubanda nka Yahoo! Mail hamwe n'izindi. E-mail ye yagombye kuba iherwa na @gov.rw.

Thomas Gabriel yakoreshaga Yahoo! Mail aho gukoresha e-mail ya IWCA. Iyo Madamu Isugi aza kumenya ibi akagira amakenga bwa mbere, ntago aba yarabeshywe. Ikindi kandi yagombye kubanza kureba muri Wikipedia niba koko IWCA ari umuryango mpuzamahanga ubaho.

Kwiyandikisha usaba akazi muri IWCA nta kindi byasabaga uretse gusa: Amazina, Igihugu Utuyemo, Igihugu Ukomokamo, Nomero ya Faksi, Nomero ya Telefoni ndetse na E-mail. “Ntago bigeze bambaza amashuri nize cyangwa uburambe ku kazi... Mana yanjye, mbega ukuntu nabaye agacucu,” Jane Isugi arabyibuka akigaya.

Amaze kohereza ama dosiye yose asaba akazi, yahise yemerwa uwo mwanya—yahise anibutswa ya madolari 500 agomba kwishyura. Yinginze Thomas Gabriel n'aho undi yemera kuzamwishyurira 1/2 nk'umukunzi we—muri e-mails za mbere, Thomas Gabriel yakundaga kumwita utuzina twiza. Bari basigaye bifata nk'abakunzi rero bikaba bitari bitangaje kubona aho Thomas Gabriel yajyaga atangiza “hello sweetheart” amabarwa yohereje Jane Isugi mu buryo bwo kumushuka kugira ngo yohereze amafaranga vuba na vuba.

“Nagiye Uganda gusezera ababyeyi, abavandimwe n'inshuti i Kampala. Aho niho nafatiye icyemezo cyo kohereza ya amadolari 250, noneho na Thomas Gabriel akongeraho andi 250, kugira ngo bite kuri dosiye yanjye,” biravugwa na Madamu Isugi.

Ariko kubera ko ubwa mbere yari yabwiye Thomas Gabriel ko agiye kohereza amafaranga, mu mutima byaranze ahubwo abanza kujya muri Internet cafe kugira ngo arebe niba IWCA bamusubije bamubwira ko “nta kibazo ashobora kuyohereza”.

Akimara kugera muri inbox ye, yahise asangamo ibarwa imeze kimwe yoherejwe na IWCA inshuro enye zose imubwira mu nyuguti nkuru ko “atagomba kohereza amafaranga muri Amerika kuko ugomba kuyakira yamaze kwerekeza mu gihugu kimwe muri Afrika mu mihango yo gutaha ibindi biro bishya bya IWCA”.

Icyo gihugu bamwe muri twe bashobora kukibwira—ni Nigeria.

“Nahise numva ntazi uko mbaye hanyuma mpita ngira isereri uwo mwanya. Ijambo ‘Nigeria’ niryo ryakomye imbarutso. Kuva kera nahose mbwirwa n'inshuti zanjye ko muri Nigeria ariho hakomoka abajura bakomeye bibira kuri interineti hano ku mugabane wacu,” Madamu Jane Isugi.

Amasomo dukwiye kuvanamo
Jane Isugi yagize amahirwe, ariko abandi siko bimeze. Kampala, nyuma y'uko avumbura imitwe ya Thomas Gabriel, Madamu Isugi yahahuriye n'abagabo 7 bose aho buri umwe yibwe USh 6,000,000 (RWf 2,000,000) na IWCA Thomas Gabriel abizeza kuzabaha akazi muri Amerika.

N'ubwo Madamu Isugi yabashije gutahura ibya IWCA, aricuza ibintu bibiri: igihe yataye yandikira umuryango mpuzamahanga utabaho, hamwe n'amafaranga yakoresheje kuri telefoni agerageza kubabaza muri mwanya niba dosiye ye iri kugenda neza nk'uko abyifuza.

“Ntekereza ko bafite abantu bakorana muri Amerika kubera ko najyaga mbahamagara ndetse rimwe na rimwe bakansubiza kuri faksi. Sinzi neza amafaranga naba narakoresheje, ariko ararengaho gato US$ 100.”

Ntago byoroshye gutahura amayeri y'abajura no mu buzima busanzwe, akaba ariyo mpamvu abantu bakangurirwa kwirinda cyane ku birebana n'ubuzima bwabo bwo kuri interineti.

Ibyabaye kuri Madamu Isugi biratanga amwe mu masomo abantu twari dukwiye kumenya. Ujye ubanza ugire amakenga mu gihe woherejwe e-mail yose ikubwira ibya tombola watsindiye kandi utarigeze uyikora, ikurangira akazi muri Canada kandi n'aho hari abantu benshi bagakeneye hamwe n'ibindi ...

Ikindi cyari gikwiye kubyutsa amakenga ya Madamu Isugi ni uko yabwiwe ko agomba kuzana abandi bantu 5 bashaka akazi. Wigeze wumva ikigo gikomeye gitanga akazi gutyo.

Na none kandi, ni gute umuntu utazi, utigeze wumva n'umunsi n'umwe, yakurangira akazi? Ese ubundi aba yaravanye he e-mail yawe ajya kugutumira kuri PerfSpot? Uko yakumenye nta kundi rero uretse kwishyura amafaranga abakora za spams noneho bakamuha urutonde rwa e-mails zirimo n'iyawe.

Ntutekereze ko kuri interineti ariho honyine bashobora kukwibira. Mu minsi ishize Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye boherezwa za SMS zibabwira ko batsinze muri tombola iri kubera mu bufaransa, bakabasaba guhita bahamagara umuntu [kuri telefoni mobile] uzabafasha kugira ngo ako kayabo kagere kuri za konti zabo ino aha. Hari benshi babikoze kandi bazi neza ko nta tombola bigeze bitabira. Babonaga umubare w'amafaranga bagahita bahamagara uwo mwanya.

Icyabaga gitangaje ni iki, kode y'igihugu iyo telefoni yavagamo ni 254—Kenya. Ntiwigeze witabira tombola kandi ugiye gufashwa n'umuntu utazi muri Kenya, wari ukwiye kumenya ibimenyetso bito bitahura amayeri y'aba bajura!

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego