Bang Media

Reba Video

Shakisha

Isura Nshya ya Google Chrome

google chrome

Igihangange mu ruhando rw'ikoranabuhanga rya interineti Google rumaze gusohora indi version ya Browser/Navigateur ya Google Chrome 15.

Nkuko bigaragara, impinduka ni nyinshi: inozwa ry'umutekano mu ngeri zitandukanye, ikosorwa rya za bugs nyinshi ndetse hongerewemo ipaji yagenewe kugaragaza za paji zinyuranye ziri gusurwa muri uwo mwanya cyangwa se zikunze gusurwa. Hari n'uburyo bwo kongera gufungura ako kanya iziherutse gufungwa.

Kugirango ubashe kwibika ho iyi browser nshya birahagije ko wakanda aha. Installation iroroshye kandi imara igihe gito ugereranyije n'izindi. Applications ziri bugufi, birahagije gukanda ku ifoto hanyuma ibindi bikikora.

Mu tundi dushya tugaragara muri iyi browser ni uburyo bwo gutunganya muzika ( production ) ako kanya, nta software ihambaye umuntu yifashishije. Abanyabugeni nabo ntibibagiranye: gukora design y'amashusho. Hari servisi zimwe na zimwe zishyuzwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego