Bang Media

Shakisha

Itandukaniro Hagati y'Umugabo mwiza n'Umubi

Umugabo agomba kuba ari umuntu ufite ubuhanga, ubugenzuzi, igenamigambi byo kuyobora neza abo ashinzwe. Ni we ushinzwe gutunga abe no kubatunganyiriza. Agomba kuba akuze ku mubiri no mu bwenge :

-Afite gahunda,

-Azi gufata imyanzuro,

-Afite ubwitange,

Inshingano Z’umugabo Mwiza

Akamaro k’umugabo mwiza gatangirira mu muryango, bigakomereza mu baturanyi n’abo bakorana.

- Aba inyangamugayo muri byose, mu kuvuga, mu kwirinda guhemuka ;

- Atanga inama zubaka maze agahuza abashyamiranye ;

- Urugo rwe ruhinduka intangarugero mu bo babana.

Umugabo Mubi

- Urukundo aruheruka mu irambagiza ;

- Agandira umutima uhana w’umugore we ;

- Ntiyemera kwakira ibyifuzo by’umugore n’abana ;

- Afata umugore we nk’igikoresho ;

- Ntazi ibikwiriye gukorerwa abana be ;

- Akoresha urutoto n’iterabwoba ku b’umuryango ;

- Ubusambo butuma yiha akima umuryango n’abavandimwe ;

- Bene abo ntibubaka, barasenya.

Ubugabo si ukuzura inzira : Abagabo bamwe, ubonye ubutunzi bafite, ni ibikomerezwa. Mu ruhame bubahirwa amashuri bize kuko ari intiti. Nyamara ugeze mu ngo zabo usanga amahoro n’umunezero ari ingume.


o Bene abo bagira amazu, abagore n’abana babo bakarara mu gisapfu no mu baturanyi.

o Bagira imodoka, abagore n’abana bakagenza amaguru.

o Barya uturyoshye, bagashira inyota, abana n’abagore babo babeshejweho no guhangayika.

o Akazi kabahemba menshi ntikarangiza ibibazo by’imiryango yabo.

o Bafasha ab’ahandi, ababo begamiye abavandimwe

o Amasambu manini yungura abandi, ababo bishwe n’inzara

o Kutizerana kwabyaye ubuhakanyi bukomeye, bituma bakora amasezerano yo gushyingiranwa by’agateganyo (amasezerano – kontaro y’imyaka runaka).

o Bamwe muri bo bahindutse imbata z’inzoga, maze bahombya igihugu n’imiryango. Ntibazi kuvangura indyo n’imoso, birirwa birenza umwotsi w’itabi bakiyanduza, bakanduza n’ikirere, bigateza indwara zitagira umubare.

o Ubwenge bwa benshi ntibukimenya kuvangura ibyo imibiri yabo yagenewe. Bashyingiranwa n’abo bahuje igitsina.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment