Bang Media

Reba Video

Shakisha

Itara rimaze imyaka 110 rikora nta gusimbuzwa !

Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika muri leta ya California, niho hantu ku isi ngo haba hari umukurambere w’amatara yose. Iri tara rimaze imyaka igera kuri 110 (ryatangiey gukoreshwa muw’i1901 ! ) rikora nta kibazo, ni ukuvuga ridasimbuzwa.

Rifite watt 60, kuva igihe ryaviriye mu ruganda, riracyakora, usibye mu minsi imwe n’imwe mbere y’umwaka w’i 1976 habaga habaye nk’impamvu zituma umuriro ubura. Ugenekereje, rimaze kwaka amasaha arenze miliyoni !

Rikoreshwa mu igaraje ry’ikigo cya gisilikare cyo mu mugi wa Livermore, rikaba rikurura ba mukerarugendo benshi. Si ba mukerarugendo gusa kuko n’abahanga mu by’ubugenge (physics) ryabatangaje cyane, abatari bake muri bo bakaba barashatse kurikora ho ubushakashatsi, ariko ikigo cya gisilikare iryo tara ririmo bukaba butorohera ugerageza kurikoraho yewe no kuryegera.

Nkuko tubikesha wikipedia, iri tara rifatwa nk’ikimenyetso kigaragaza koko iyo abahanga bita l'obsolescence programmée, tugenekereje mu kinyarwanda bisobanura ubushake inganda zikora ibintu bitandukanye ziyaranja ku buryo bisaza vuba bityo abantu ngo baze kugura ibindi ; ikintu gikunze kugaragara muri iyi minsi aho ugura ikintu ntikimare kabiri.

Mu minsi iri imbere rishobora kugaragara muri cya gitabo cyandika ku bintu bitangaje byabayeho ku isi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego