Bang Media

Reba Video

Shakisha

Itsinda Step up rockers

Itsinda Step up rockers

Step up rockers ni itsinda ry'abahanzi bafite impano zitandukanye bakaba barishyize hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere. Ni muri urwo rwego zahabutimes.com yabasuye igirango ibabaze bimwe mu bikorwa byabo ndetse nibyo bazaniye abakunzi bamuzika by'umwihariko n'abanyarwanda muri rusange.

Nkuko twatangiye tuganira n'umwe mu bagize iri tsinda, yatangiye adutangariza yuko step up rockers ari itsinda kuva muri step up record ikaba arimwe mu mazu atunganya muzika ikaba ari n'iyabo kugiti cyabo.

Nyuma yaho baribaratangije iyi studio ngo inganzo yakomeje kubakirigita niko guhita bashinga iri tsinda. Aha tubibutse ko iri tsinda(crew) rigizwe n'abasore bazwi cyane muri muzika nyarwanda ndetse bamaze no kugira uburambe kuko batangiye kera murindi tsinda ryitwaga "hot side" aha abanya kigali barabibuka kuko babyinaga kakahava akaba ari naho umwami wa coga Rafiki yahoze.

Step up rockers rero igizwe n'aba bakurikira: Clovis a.k.a Coga flavour , Benjah a.k.a the arranger , na big Pizzo a.k.a Coga lover, hamwe na manager wabo Qudus. Kuri ubu bakaba bamaze gushyira indirimbo eshanu ahagaragara zimwe zikaba zinakunzwe muri ino minsi aha twababwira nk'iyitwa akanyenyeri ndetse n'izindi.

Twakomeje tubabaza zimwe muri gahunda baba bafite mu minsi iri imbere, badutangariza yuko bafite imishinga myinshi yo kwiteza imbere ndetse bakaba bifuza ko bagira uruhare mw'iterambere ry'ubuhanzi by'umwihariko no mu gihugu cyacu.

Aha bakaba ngo bazabigeraho bihangira imirimo nkuko babitangiye ndetse bakoresha n'impano bahawe n'uwiteka.

Clovis a.k.a Coga flavour umuyobozi wa step up record yakomeje kandi atubwira yuko amarembo yuguruye kubaba bifuza gukorana nabo, yaboneyeho kandi no kutubwira yuko iri tsinda rya Step up rockers atari iryabo gusa ahubwo n'undi muhanzi wese yarizamo akifatanya nabo, aha tukaba twahise tumubaza niba ryaba rikora nk'ayandi matsinda tuzi yubatse izina muri East Africa atubwira ko bimeze kimwe kabisa nk'urugero nka Good life crew y'i bugande.

Yakomeje kandi atubwira yuko mu minsi mike baraba bashyize ibikorwa byabo kumugaragaro bikazaba bifite umwihariko wa kinyarwanda na kinyafurika.

Mugusoza yakanguriye abahanzi bakiri kubaka izina yuko bakora ibyabo kurusha uko bakwigana ibya bandi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego