Bang Media

Reba Video

Shakisha

Justin Bieber niwe muhanzi ukunzwe ku Isi

Justin Bieber ubu niwe muhanzi wambere ukunzwe kuri internet ubu akaba agejeje kuri miliyari ebyiri zabantu bareba indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube.

Aka gahigo kugirango akagereho yabifashijwemo cyane cyane n'indirimbo ye "Baby" bimaze kugaragara ko yakunzwe cyane kuko yo ubwayo yarebwe n'abangana na miliyoni 650 ndetse na Mistletoe imaze kugeza kuri miliyoni 30 zabantu mu byumweru bibiri gusa imaze isohotse. Iyi ndirimbo inagaragaramo umukunzi we Selena Gomez .

Igihe twandikaga iyi nkuru abareba indirimbo ze bari bamaze kugera ku mubare wa 2 004 247 332. Aka gahigo kari gafitwe na Lady Gaga wagafashe umwaka ushize. akaba yari yujuje Miliyari imwe yose y'abayoboke.

Justin Bieber ukiri mutoya (imyaka 17 gusa) amaze kugenda y’ibikaho ibikombe byinshi bitandukanye nko muri MTV Europe Music Awards , NRJ Music Awards (2011), bigaragaza ko afite amahirwe menshi muri kariyeri ye ya muzika na entertainement muri rusange.

Muri make dore Top 10 y’abahanzi barebwa cyane kuri You Tube:
1. Justin Bieber –miliyari 2 zirenga.
2. Lady GaGa – miliyari 1.88
3. Rihanna - miliyari 1.7
4. Eminem - miliyari 1.51
5. Shakira - miliyari 1.21
6. Black Eyed Peas – miliyari 1.11
7. Britney Spears – miliyari 1.01
8. BeyoncĂ© – miliyari 1
9. Chris Brown – miliyoni 868
10. Michael Jackson – miliyoni 810

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego