Bang Media

Reba Video

Shakisha

Keyboard Nshya Yagenewe Gukoresha Kuri Facebook

Multimedia Keyboard, Isanzwe imenyerewe mu bucuruzi bw`amakalaviye(keyboard ) imaze gushyira ahagaragara kalaviye nshya yabatijwe the S.N.A.K, icomekwa nka USB ikaba ifite akarusho kama touche y'inyongera.

Iyi kalaviye, ifite amatushe 19 y`inyongera, igenewe abasanzwe bakoresha urubuga gahuza-bantu Facebook, rumaze kwigarurira abarenga miliyoni 500 ku isi hose.

Aya matushe 19 adasanzwe agenewe gufasha abazakoresha iyi kalaviye kujya muri applications nka messages, friends, amafoto, video, n`izindi zose bitabagoye. Hashyizweho n`uburyo bwo gutanga ubufasha kubananiwe kuyikoresha, nkuko bitangazwa n`uru rubuga.

Iyi Kalaviye ihagaze ama dolari y`abanyamerika 30 ni ukuvuga hafi 18 000 RwF, ayo kuyigeza ku muguzi atarimo.
Nk`uko byakomeje gutangazwa na ba ny`iri ukuyikora, iri ku isoko guhera taliki 11/3/2011

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego