Bang Media

Reba Video

Shakisha

Keza Ruzima-Yanditse ibitabo 2 atararangiza primaire


Yanditse ibitabo 2 atararangiza primaire bihita bikundwa Yahaye 80% by’inyungu ze abazahajwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’intambara ya Darfur ! Uyu mwana w’igitangaza yavukiye Ottawa muri Canada mu mwaka wa 1995. Ababyeyi be ni abanyarwanda, bakaba baba muri Canada kuva muri 1989.

Yakuze akunda gusoma cyane, ku buryo se witwa Ruzima NSENGIMANA yigeze gutangariza ikinyamakuru Barrhaven This Week ko umukobwa we asoma ibitabo bitari musi ya 6 mu cyumweru ! Ubu baba ahitwa Barrhaven mu mu majyepfo ya Ottawa, akaba yiga muri Mother Teresa High School.


Gusoma ibitabo by’abandi yasanze bidahagije maze afite imyaka 11 gusa atangira kwandika ibye. Igitabo cye cya mbere cyitwa The Friendship Mess avugamo ubuzima bw’abana b’abakobwa bato b’incuti bahura n’ibibazo bitandukanye. Ibi bibazo ariko bituma bamenyana, bikanarangira bakundanye kurushaho.

Iki gitabo ngo yagihereye ku buzima bwe bwite ( true story), kikaba cyarasohowe na sosiyete Baico Publishing. Launch yacyo yabaye muri Nzeli 2007 yitabiriwe n’abantu batari munsi ya 100, harimo n’abanyamakuru benshi batangajwe n’umwana w’imyaka 12 wihanduje icumu agasohora igitabo cy’amapaje 229 yose !

Iki gitabo nticyamenyekanye muri Canada gusa, kuko muri Africa, cyane cyane mu bihugu bivuga icyongereza byo ni ibindi bindi.

Mu Rwanda, aho afite umuryango biravugwa ko bamwe iki gitabo bakizi, banagisomye. Muri 2007 kandi nibwo yatangiye kwandika ibitabo by’ama series byitwa BFFL : Best Friends For Life. Icya mbere muri byo kikaba ari ’The Perfect Birthday Party’ kandi nacyo cyarakunzwe . Yifuza kandi kuzajya yandika scripts z’amafilms n’ikinamico ndetse nawe akaba umu actress.

Uyu mwana yatangaje ko kuba se ataramwemereraga kwirirwa imbere ya television byatumye asoma cyane, n’ababyeyi babimufashamo. Ati “ abana bagenzi banjye nibasome ibitabo aho kwirirwa bareba television. Mutangire musoma udutabo tugufi bizagera n’aho n’ibirebire mubisome. Niko nanjye natangiye.”

Mu kwezi kwa Gicurasi 2009, Keza RUZIMA yahawe igihembo gitangwa na Rwanda Diaspora Convention ; iki gihembo cyitwa “Youth Awards”. Akaba yaragihawe kubera uburyo yahesheje ishema umuryango nyarwanda yandika ibitabo byiza bikunzwe, bikaba binatuma abandi bana bamufatiraho urugero. Ikindi ni uko abinyujije muri Keza RUZIMA Foundation, yiyemeje gufasha abazahajwe na jenoside mu Rwanda n’intambara yo muri Darfur.

Keza RUZIMA kandi ntiyandika gusa kuko anakunda umuziki no gukina piano. Yandika kandi udukuru tugufi abinyujije kuri website ye www.kezatips.com. Yavuze ko yifuza guhura n’umwana wazahajwe na jenoside yakorewe abatutsi, bakaganira, akaba yanamufasha kwandika igitabo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego