Bang Media

Reba Video

Shakisha

Kimisagara: 5% by’abakozi bo mu ngo babana na virusi itera Sida

Ibarura ryakorewe abakozi bo mu ngo n’ishyirahamwe ADBEF ryita ku iterambere ry’abakozi bo mu ngo (Association pour la Défense des Droits de Développement du Bien Etre Familial) rifatanyije na PSI mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ryagaragaje ko 5% by’abakozi bakora mu ngo zo muri uwo Murenge babana na virusi itera Sida.

urubyirukoUrubyiruko rukwiye gukurikirana inyigisho zo kwirinda Sida (Foto/Arishive)Mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Ndagijimana Lyhotely uhagarariye ishyirahamwe ADBEF, ku wa 26 Nyakanga 2010 yavuze ko iryo barura ryakozwe nyuma y’uko abo bakozi bipimishije ku bubushake mu gikorwa cyabereye muri uwo Murenge mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka.

Ndagijimana yakomeje avuga ko muri icyo gikorwa hipimishije abakozi bagera kuri 220 bagasanga 5% muri bo babana n’ako gakoko kandi batari bazi ko babana nako.

Umuyobozi w’iryo shyirahamwe akaba yaravuze ko nyuma yo kumenya uwo mubare bakurikijeho kumenya neza ingo abo bakozi bakoreramo ku buryo ubu bamwe batangiye gufata imiti igabanya ubukana, ari nako bahabwa inama zizatuma bakomeza kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.

Inyigisho zihabwa ababana n’ako gakoko zikaba zitangirwa ku kigo nderabuzima cya kimisagara cyitiriwe Nyiranuma ndetse no ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu.

Mukamana Espérance w’imyaka 18 y’amavuko, umwe mu bakozi bo mu rugo babana n’ako gakoko ku wa 26 Nyakanga yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe agira ati “ nkimara kumenya ko nanduye narihebye cyane ariko mfata umwanzuro wo gukurikiza inama z’abaganga.”

Mukamana yakomeje avuga ko ubu yatangiye gufata imiti kandi bitabangamira imikorere y’akazi ke kuko mbere yo gutangira imirimo abanza kujya ku kigo nderabuzima.

Françoise Mukankubito

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego