Bang Media

Shakisha

Kirimo Umuziki-Umusego Ukina Umusego

Ukiwukubita amaso, uhita ubona ari umusegoo usanzwe nk`indi yose, nyamara ibi siko biri.
Uyu ni umusego wo kuryamira bisanzwe ariko ufite umwihariko wo gucuranga muzika ku buryo nyirawo asusuruka bitabaye ngombwa ko asakuriza abandi basangiye uburiri cyangwa se icyumba kimwe.
Uburyo ukozemo butuma bishoboka ko hacomekwaho igikoresho cya muzika yo mu bwoko bwa Mp3, kandi uwisegura akabikora ku buryo yumva aguwe neza. Ikindi kandi, indangururamajwi yawo yakozwe ku buryo bunononsoye bihagije ku buryop yumvikana ku muntu uwuryamyeho gusa.
Ku giciro cy`amayero 22 gusa (16 000 Frw), uyu musego mushya uteganyijwe kuba igisubizo ku bakunzi ba muzika bamwe batabasha kugoheka muzika itavuga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment