Bang Media

Reba Video

Shakisha

Koreya y'Amajyepfo:Igihugu Gifite Internet Yihuta Cyane ku Isi

Nkuko bimaze gushyirwa ahagaragara n’ikigo kizobereye mu bw’ikoranabuhanga rya interineti Panda Network, igihugu cya Koreya y’amajyepfo nicyo cya mbere gifite interineti yihuta kurusha ibindi.
Iyinyigo yakozwe hakurikijwe za téléchargements (downloads, uploads) zikorwa n’abakoresha interineti bo mu bihugu byose.

Nkuko imibare ibigaragaza, Koreya ifite uyu mwanya n’igipimo cya Megaoctets 2 202 ku isegonda igakurikirwa n’igihugu cya Roumania, Mo 1 909 ku isegonda, hanyuma Bulgaria Mo 1611 ku isegonda.

Uru rutonde ruza gufungwa n’igihugu cya Congo Kinshasa ku gipimo cya Mo 13 ku isegonda. Ibindi bihugu nka Somalia na Ethiopia nabyo biri mu bifunga urutonde nk’uo ubyirebera kuri iki gishushanyo.

Nkuko twabivuze haruguru, iyi nyigo yagezweho binyuze mu gukurikirana za downloads na uploads zakozwe na mudasobwa zigera kuri miliyoni 20 zo mu bihugu 224 bitandukanye byo ku isi. Muri rusange hagati ya Mutarama na Kamena 2011, izi mudasobwa zakoze downloads zingana na Petaoctets 35 ni ukuvuga Gigaoctets 36 700 160.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego