Bang Media

Shakisha

Ku myaka 6 Umwana witwa Ilham unywa amatabi 25 k’umunsi

ilham child tobaco
Mu gihugu cya Indonesiya mu cyaro cya sukabuni haravugwa umwana witwa Ilham unywa amatabi 25 k’umunsi. uyu mwana w’imyaka umunani gusa akaba agiye koherezwa kwa muganga kugirango barebe ko bamukiza iyi ngeso yamwokamye. nkuko byatangajwe n’ umuyobozi w’ishyirahamwe rishizwe kwita ku bana mu gihugu cya indonesiya bwana Arist Merdeka Sirait , ngo kuri uyu wa mbere nibwo Ilham agomba kwerekeza mu murwa mukuru Jakarta aho azamara ukwezi kose akurikiranwa n’abaganga kugirango bamuvure iyi ndwara.

Uyu mwana akaba yaratangiye kunywa itabi ubwo yarafite imyaka 4, agenda abikurana kugeza n’ubu ubwo amwa amatabi agera kuri 25 k’umunsi umwe , nkuko se w’uyu mwana Agan abitangaza ngo iyo atabonye itabi amera nk’umusazi maze ibintu bimuri iruhande byose akabyangiza.

Yagize ati: “iyo tutamuhaye itabi amena ibirahure by’inzu n’ibindi bikoresho byo mu rugo bimuri hafi” uyu mubyeyi akaba atangaza ko yizeye ko umuhungu we azakira.

Indonesiya ikaba aricyo gihugu ku isi gifite umubare munini w’abana banywa itabi bakiri batoya, umuryango OMS ukaba wemeza ko 37% by’abana b’abanyeshuri banywa itabi n’aho ¼ cy’abari hagati y’imyaka 3 na 15 usanga baba batangiye kurinwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment